RFL
Kigali

VIDEO: Teta Christella, Umunyamideri watwaye igihembo muri 'Made in Rwanda' yahishuye ibanga rimufasha guhora kuri 'Taille'

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/07/2019 8:43
0


Umunyamideri, Teta Christelle umukobwa ukiri muto cyane ariko ufite impano mu kumurika imideri yahishuye ibanga akoresha ngo ahore kuri taille ye ndetse anavuga ku gihembo cya Made in Rwanda aherutse kwegukana.



Ni umunyarwandakazi ufite imyaka 20 akaba umwe mu bigeze kwitabira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 akerekwa ko yatsinze ariko ntabe mu batoranyijwe ibintu kugeza n’uyu munsi ataramenya impamvu yabiteye. Uyu munyamideri wahize abandi mu itangwa ry’ibihembo bya Made In Rwanda yaduhishuriye ibanga rituma ahora kuri taille ye harimo kunywa amazi menshi no kurya rimwe ku munsi.


Teta Christelle w'imyaka 20 yahishuye ibanga rimufasha guhora kuri taille ye nziza

Christella yatubwiye ibiganiro byabanje uba hagati ye n'umubyeyi we ubu akaba ari umwe mu bafana be bakomeye cyane nk'uko muri bubisange mu kiganiro twagiranye n'uyu mukobwa utarahindura Agence akorana nayo kuva yatangira aho akorera kwa Frank Kabano. Yakomoje kandi ku masezerano n'amwe mu ma Agence yo hanze y'u Rwanda ateganya kuzakorana nayo anavuga ku burara buvugwa mu ba 'Models' ndetse n'uburyo bikunze korohera abahungu cyane kubona no gutereta aba models bagendeye ku ngendo yabo baba bamaze kubona mu bitaramo.


Christelle Teta avuga ko hari abasore babegera byoroshye kubera uko bababonye bagenda

Uyu mukobwa yatangiye umwuga wo kumurika imideri kuva yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye mu 2016, ubu urwego amaze ugeraho mu myaka 3 gusa ni urwo kwishimirwa na cyane ko amaze kwitabira 'shows' zitandukanye kandi zizwi cyane harimo Kigali Fashion Week, Mercedes Benz, Cultural Fashion Show, Collective Rwanda n’izindi kandi yatangiye no kwibikaho ibihembo ibintu yishimiye cyane.


Christelle Teta amaze kwitabira Show nyinshi zo kumurika imideri

Ubwo twamubazaga ku kijyanye na ruswa yigitsina ivugwa muri Modeling yavuze ko we bitaramubaho ndetse nta n’aho arabyumva. Yishimira cyane kuba ababyeyi be n’abavandimwe be bamushyigikira cyane mu byo akora kandi no mu myambarire ye aharanira kutazatuma icyizere nyina yamugiriye kitazatakara aho yatanze urugero ko atakwambara bikini igihe cyose umubyeyi we atarabimwemerera.


Teta yahawe igihembo nka Best Female Model of the Year muri Made in Rwanda Awards

Teta yagarutse ku mbogamizi bakunze guhura nazo ndetse anashimangira ko uko byagenda kose azakomeza kuba umunyamideri kuko yabyinjiyemo abikunze hari n’aho yifuza kugera. Yadutangarije abahanzi akunda ndetse asoza ashimira cyane abamukunda bose kuba baramushyigikiye bakamufasha gutsindira Made In Rwanda Awards n’ubwo yari ahanganye na benshi mu bikomerezwa ahamya ko ari iby’agaciro gakomeye cyane kuri we.

Kanda hano urebe ikiganiro n’umunyamideri Teta Christella wahishuye ibanga rimufasha kuguma kuri Taille






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND