RFL
Kigali

VIDEO: Tuyisenge David uzwi nka Davidson yiyemeje guca umuco wo gushishura atanga ibihangano by’umwimerere

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:11/02/2019 18:12
0


Nk’uko yabitangarije Inyarwanda mu kiganiro yitwa David Tuyisenge, akaba akoresha Davidson mu buhanzi bwe, yakoze indirimbo ayita Tomato ije nyuma y’izindi yashyize hanze. Uyu musore yiyemeje kugira uruhare mu guca umuco mubi wadutse mu bahanzi wo gushishura ibihangano.



Davidson ukora injyana ya RnB yatangiye atubwira indirimbo yakoranye na DJ Klean bakayita ‘Tomato’. Umuntu akimara kumva iri zina ashobora gutekereza ko bavugaga ku bintu byo mu gikoni, ibyo kurya cyangwa ibindi bijyanye nabyo, nyamara nta n’amahuriro ahubwo Davidson yabwiye INYARWANDA ko ari indirimbo y’urukundo aho aba agereranya umukunzi we n’urunyanya avuga ko amubuze bitaba bimeze neza, byasa nabi rwose nk’ibiryo bitagira inyanya.

davidson

Davidson wiyemeje kuzana impinduka atanga umuziki w'umwimerere nka 'Tomato'

N’ubwo yaririmbye indirimbo y’urukundo ariko nta mukunzi Davidson afite ahubwo ni bwa buryo bwa gihanzi bwo kuvugira rubanda nyamwinshi. Ikindi kandi iyi ndirimbo yifitemo umwihariko wo kuba ari indirimbo ibyinitse ndetse yanakinwa muri Club. Uyu musore afite indirimbo 5, harimo 3 zifite amashusho n’izindi 2 z’amajwi gusa.

Kanda hano wumve 'Tomato' Davidson yakoranye na DJ Klean

Uyu musore yakoze Cover y’indirimbo ‘Hello’ ya Adele iranamumenyekanisha cyane, yakoze ‘Sinzagutererana’, ‘Vanessa’, ‘Mbikubwire’ na ‘Tomato’ ari no guteganya gukora amashusho ya Tomato. Yagize icyo avuga ku mukobwa yakunda agendeye ku ndangagaciro nyarwanda nk’uko muza kubisanga mu kiganiro.

Ubwo twamubazaga imishinga ye iri imbere Davidson yagize ati “Ni ugukomeza guha ibintu byiza abanyarwanda,byizewe by’umwimerere binaririmbitse neza; (Nshaka guca umuco wo gushishura umaze umenyerwa mu bahanzi nyarwanda)nkakora Video kandi nkakora ibishoboka ngo bibagereho neza.”

Uyu musore kandi yasoje ahimbira indirimbo INYARWANDA ko ibagezaho byinshi byiza kandi ikora akazi katoroshye.

Kanda hano urebe ikiganiro Davidson wakoze Tomato avugiramo byinshi ku muziki we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND