RFL
Kigali

VIDEO: Umunyarwenya Alpha Comedian yatangaje inzozi afite muri 'Comedy' anakomoza ku ishimwe yahawe na Supersexy

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:21/05/2019 9:39
1


Iradukunda Samuel Alpha uzwi ku izina rya Alpha Comedian, wamenyekanye ku mashusho y’urwenya aho yishyuzaga Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, yatangaje byinshi ku ishimwe yahawe n'umunyamideri Supersexy anaduhishurira inzozi afite muri Comedy.



Alpha Comedian ni umwe mu banyarwenya bakora urwenya mu buryo bwo gukora ibikorwa bisekeje bizwi nka (Acting Comedy). Iyo mugiranye ikiganiro ntihaburamo gutebya ndetse muganira yisekera.

Mu bwana bwa Alpha Comedian ngo yakundaga gusetsa urungano rwe dore ko yabikoreraga mu ishuri, gusa mu mwaka wa 2017 ni bwo yaje gushyira ahagaragara impano ye ku rwego rw'igihugu.

Amwe mu mashusho abantu bamenyeho uyu musore ndetse bamwe n'ubu bakaba bamwandikira bamushimira ku butumwa yabatangiye, ni amashusho yashyize ahagaragara ubwo irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ryari rirangiye. Aha yishyuzaga Iradukunda Liliane Miss Rwanda 2018 amafaranga yakoresheje mu kumutora. Tuganira na Alpha twamubajije ubutumwa yifuzaga gutanga nk'umunyarwenya. Ati: "Ubundi ni ukuvuga ngo nabikoze mu buryo bwo gushimisha abantu, gusa nifuzaga kwibutsa ba nyampinga kujya bibuka n'abafana kuko baba bakoze nk'akazi gakomeye kugira ngo begukane ririya kamba."

Alpha comedian gutekereza ibi bikorwa bisekeje ngo nta mwanya bimutwara, ahubwo ngo afata igihe yitoza uko yabishyira mu mashusho kugira ngo atange amashusho asekeje. Ubwo yatangiraga uyu mwuga ngo byari ikibazo cyane ku rungano rwe kuko akenshi yabaga ari ikiganiro muri bagenzi be bamunenga ku bikorwa yashyize ahagaragara ndetse bamwe bakavuga ko yatangiye gusara. Yagize ati: "Mbitangira ntabwo mu rugo babyumvaga, bararebaga bakavuga ese bino bintu biragana he? Bakibaza ese umwana ntangiye gusara? Urugano rukambwira ngo natangiye kuba akabwa gusa aho bigeze ubu ngubu bamaze kubyemera."

Icyakora iyo uganira na Alpha comedian avuga ko akishakisha ngo amenyere muri uyu mwuga. Twamubajije ikibura ngo akore uyu mwuga nk’akazi kamutunga adusubiza ko muri iyi minsi afite byinshi ahugiyemo harimo no kwiga ibijyanye no gufata amashusho no kuyatunganya (Film Production).  

Muri iki kiganiro uyu musore yaje kuduhishurira ko atabashije kurangiza amashuri ye yisumbuye ku mpamvu zitamuturutseho Yagize ati: “ Nize amashuri abanza kuri GS Gishore ndayarangiza, twimukiye i Gasogi ari naho natangiriye amashuri yisumbuye (Secondaire).”

Tumubajije niba yararangije amashuri yisumbuye. Ati: “Ntabwo nayirangije." Tumubajije impamvu atasoje amashuri yisumbuye. Ati: "Ni ukuvuga ngo haba hari ibibazo, hagiye hazamo ibibazo, nyine biza gutuma ntakomeza nasoreje mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.”

Uyu munyarwenya avuga ko yifuza kuzarangiza aya mashuri, abinyujije mu nzira zo kwigira. Alpha afite intego yo kuzaba umunyarwenya ukomeye mu Rwanda no muri Afrika mu bigendanye na 'Acting Comedy'.

Mu gihe gito uyu munyarwenya amaze muri uyu mwuga avuga ko abasha gukuramo amafaranga amukemurira ibibazo ahura nabyo buri munsi, gusa kuri we avuga ko urugendo rukiri rurerure ariko hari ibintu byinshi bimwongera imbaraga zo gukora kuko ibitaramo byabo biri kwitabirwa cyane bikabaha ishusho ko abanyarwanda bakeneye urwenya rwinshi.

 

Alpha Comedian afite inzozi zo kuzaba icyamamare mu rwenya rwa Acting Comedy mu Rwanda no muri Afrika.

Alpha comedian ngo yashimishijwe n'ishimwe yahawe na Supersexy. Mu mashusho agiye atandukanye Alpha yagiye akora hari ayamenyekanye yakoze nk'itangazo arangira abakobwa bifuza kugira imisusire nk'iya Nana Weber uzwi nka Supersexy. Aya mashusho akimara kugera kuri Supersexy yahamagaye Alpha na mugenzi we bayakoranye uzwi nka Wiz Comedian, ababaza  niba bakoresha Mobile Money mu rwego rwo kubaha ishimwe ku byo bari bakoze cyane ko ngo aya mashusho yamusekeje cyane.  

Dusoza ikiganiro Alpha Comedian yagiriye inama abashaka gutangira uyu mwuga ko batangomba gucika intege, cyane ko bahura n'inzitizi nyinshi kugira ngo n'abantu babashe kubakira, gusa agasaba bakuru be muri uyu mwuga gukomeza kubafasha ndetse batanga isura nziza y'aba nyarwenya ku babakurikirana.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Alpha Comedian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakuzimana francis1 year ago
    Nitwa hakuza. alpha turamwemera hano tz comedy ze nka ndimo kumva isereri alpha nuwambere pe nawamutwara umwanya.





Inyarwanda BACKGROUND