RFL
Kigali

VIDEO: Umunyarwenya Zaba MissedCall yahishuye urwenya akora yarurose mu nzozi, ashimira abamufashije anibasira abanyamakuru

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/04/2019 15:51
0


Niyonkuru Clinton uzwi ku mazina ya Zaba Missed Call ni umwe mu banyarwenya bamaze kubaka izina cyane mu Rwanda. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko hari urwenya arota nyuma akaruganirizamo abantu , ibigereranwa no kwerekwa. Yavuze uko yinjiye mu rwenya, abo ashimira ndetse n’ikimutangaza ku banyamakuru.



Ni mu kiganiro uyu musore yagiranye  na INYARWANDA yatangiye avuga uko yateraga urwenya kuva akiri umwana ariko atazi ko bizamuviramo impano ikomeye nk’uko biri ubu. Kuva yiga mu mashuri abanza ngo yajyaga atera urwenya ariko nyuma aza kubireka yongera kubikora ageze mu mashuri yisumbuye aho byasembuwe na Joshua nawe uzwi mu rwenya kuko bigaga hamwe ndetse banicarana. Nyuma yaje kubona amaze kugera mu rwenya mu buryo bwagutse nawe amugira inama yo kubikora abyinjiyemo biramuhira.

Zaba ashimira cyane ababimufashijemo, barimo Clapton Kibonke, Arthur Nkusi ndetse n’abandi. Zaba ahamya ko muri uru ruhando arimo harimo benshi bamurusha rwose, harimo abahanga yigiraho ndetse hari n’abo bari ku rwego rumwe ariko bidakuyeho ko nawe hari abo arusha nawe bashobora kumwigiraho. Mu kiganiro kandi yagarutse ku nzenya ajya akora yaraye azirose bwacya akabikoramo urwenya akarushyira hanze.


Zaba Missed Call avuga ko ajya arota Comedy bugacya ayikora

Uyu musore agerageza gutandukanya umwuga we wo gusetse ndetse n’akazi akora kuko mu buryo agaragara nta n’uwapfa kumukekeraho ko ari umunyarwenya. Zaba yibasiye cyane abanyamakuru bakora ibiganiro ariko ari amatsiko gusa bashako ko abantu bakomeza kubumva. Yashimiye cyane Inyarwanda.com ku mwanya yamuhaye akomoza ku kuri kwe mu kuba muri Day Makers aho yiseguye cyane kubera umwanya we muto yirinda kuvunisha bagenzi be.

Kimwe n’abandi banyarwenya yavuze ku mazina bitwa ariko kandi yumva nta rwango rurimo, yavuze ku bakobwa n’ibijyanye n’urukundo kuri we, ukuri kwe muragusanga mu kiganiro twagiranye nawe.

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye na Zaba MissedCall







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND