RFL
Kigali

VIDEO: Urugendo rwa Nkota Eugene umwe mu babyeyi bahetse Sinema Nyarwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/03/2019 7:42
0


Nkota Eugene wamenyerewe muri Sinema Nyarwanda yadutangarije uko byagenze ngo agere muri filime, icyo yishimira ndetse n’ibyo yayungukiyemo harimo kuba afatwa nk’umubyeyi wa benshi anakomoza kuri 'role' atakwemera gukina.



Nkota wakuriye muri DR Congo agakura ari umwana ukunda Cinema na cyane ko mubyara we babanaga yakoraga mu bijyane na zo, yatangiye gukina filime mu mwaka w’2006 aho yahereye muri filime yitwa Ikigeragezo cy’Ubuzima’ Nyuma yo gufungurirwa amayira n’iyo filime, ubu ntiyibuka umubare w’izo yakinnyemo gusa harimo ‘Rwasa’, ‘Rwasibo’, ‘Ryangombe’, ‘Samatha’ n’izindi.

Uyu mubyeyi kandi avuga ko mbere babikoraga ari nko kwishimisha ariko ubu hariho itandukaniro rinini cyane. Yaduhishuriye ibyamubayeho ku munsi wa mbere aho bimwe yabyibagirwaga, akagira ubwoba ndetse bikanamugora cyane ariko kubera umuhate wo kubikunda bikaza kumubera byiza cyane kandi akabishobora. 

Ubwo twamubazaga uko abantu babyakiriye akibitangira yavuze ko hari abamufashe nk’ugiye kwangirika no kwitesha agaciro na cyane ko ari umuntu mukuru. Ku mugore we n’abana Nkota yatubwiye ko yabatunguye cyane bakamubona muri filime atarigeze abibabwira mbere ati “Nta kintu nigeze mbabwira. Batunguwe gusa babona sinema itambuka bayerekana…Batangiye kumbwira ko atari byiza, ndi papa w’abana abantu bazabibona nk’aho niyandaritse…ariko nagiye mbibumvisha birangira babyumvise.”

Nkota Eugene
Nkota yatunguye umuryango we bamubona akina filime atarababwiye mbere

Nkota yagarutse ku mbogamizi yahuye nayo aho yakinnye filime baakamwambura ntibamwishyura agaheba. Icyo yayungukiyemo cya mbere ni uko abenshi bamufata nk’umubyeyi bakamwita Papa, ibintu bituma buri mu gitondo ajya kuri WhatsApp kureba abamwandikiye kandi bamwe akanabafasha kubakinira iyo babimusabye. Yanakomoje ku buryo abigenza iyo ari kumwe n’abakiri bato bakina filime aho yisanisha nabo ndetse bakabimwubahira. Yatubwiye akandi kazi akora nk’uko muri bubisange mu kiganiro ndetse anavuga icyo yakora umugore we n’abana baramutse bagiye mu ruhando rwa sinema nyarwanda cyangwa umuziki n’ibindi by’imyidagaduro.


Nkota avuga ko abana be n'umugore atababuza kujya mu myidagaduro babishaka

Yakomoje ku gituma sinema nyarwanda yaragwingiye ndetse anavuga ko abakinnyi ubwabo batanga umusanzu wabo uko bashoboye ndetse banafitanye umubano mwiza nk’abakinnyi. Yatubwiye bimwe mu bintu yibuka cyane ndetse bimwe binasekeje cyane muri sinema yakinnyemo, nk’uko muri buze kubisanga mu kiganiro harimo n’ibyabereye aho bakiniraga abandi batigeze bamenya.

Kanda hano urebe ikiganiro aho Nkota yatubwiyeurugendo rwe muri Cinema Nyarwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND