RFL
Kigali

VIDEO: Yverry yadutangarije byinshi ku mukunzi we mushya yasimbuje Diane wo muri City Maid

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/09/2019 10:59
0


Mu gihe gishize Yverry yavuzwe mu rukundo n’umukobwa ukina Filime hano mu Rwanda witwa Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri Citymaid, icyakora urukundo rw’aba bombi rwaje kugenda nka nyomberi ndetse benshi batekereza ko rutigeze rubaho. Kuri ubu Yverry yamaze gutangaza umukobwa bari mu rukundo nyuma y’uru rwavuzwe.



Babinyujije kuri Instagram, Yverry n’umukunzi we babwiranye amagambo yiganjemo ay’urukundo bigaragara ko ari abantu bari mu rukundo. Mu gushaka amakuru nyayo y’uru rukundo twaganiriye na Yverry nyiri izina aduhamiriza ko amaze umwaka akundana na Uwase Vanillah. Muri iki kiganiro uyu muhanzi yaduhereye umunsi wa mbere amenyana na Uwase Vanillah kugeza uyu munsi aho biyemeje gushyira hanze iby’urukundo rwabo.


Yverry na Diane wo muri City Maid bakanyujijeho mu rukundo

Yverry yatangaje ko umukunzi we bamaze igihe kirenga gato ku mwaka umwe batangiye gukundana ahamya ko kumenyana kwabo kwagizwemo uruhare n’inshuti za Yverry zari ziziranye n’uyu mukobwa nyuma yo kumva uwo ariwe nuko abamuzi bamufata, Yverry yiyemeza gutangiza uru rugendo rugeze aho ruryoshye dore ko ubu bamaze kwerura bagatangaza urukundo rwabo.


Yverry na Uwase Vanilla bari mu buryohe bw'urukundo

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVARRY 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND