RFL
Kigali

Visi Perezida wa Rayon Sports yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/12/2020 9:27
0


Nkuko bigaragara mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020,Visi Perezida wa mbere w’Umuryango Rayon Sports, Kayisire Jacques, yahawe inshingano nshya muri Minisiteri ya Siporo, aho yagizwe Umujyanama mu bijyanye n’imishinga ibyara inyungu 'Business Analyst'.



Kuwa 14 Ukuboza 2020, nibwo hateranye inama y’Abaminisitiri yayobowe n'umukuru w’igihugu  Paul Kagame, hagamijwe kongera gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Iyi nama yafatiwemo ibyemezo bitandukanye, yaba ibireba umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse na Siporo muri rusange, hari kandi abahawe inshingano nshya mu nzego zitandukanye.

Nkuko bigaragara mu byemezo byafashwe, Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports FC, yagizwe Business Analyst muri Minisiteri ya Siporo.

Kayisire Jacques asanzwe ari umukozi wa NIDA akaba kandi umuyobozi wa Dream Team Academy ibarizwa ku Kicukiro muri IPRC.

Kayisire Jacques yabaye umukinnyi muri Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Jacques Kayisire aherutse gutorerwa kuba Visi perezida w'umuryango wa Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND