RFL
Kigali

VJ Spinny nawe igitaramo cye cya Silent Disco cyahagaritswe i Burundi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/12/2018 13:54
0


Muri iyi minsi abantu banyuranye b'ibyamamare bavuka mu Rwanda bari kwishisha umutekano uri i Burundi, nyuma ya Meddy na Bruce Melody basubitse ibitaramo byabo mu gihugu cy'Uburundi, Vj Spinny wamamaye mu karere kubera gukora ibitaramo bya Silent Disco nawe yamaze gusubika igitaramo yagombaga gukorera i Bujumbura.



Mu itangazo risubika iki gitaramo ryasinyweho na 'Now Creative' yateguye iki gitaramo batangaje ko iki gitaramo cyasubitswe ku mpamvu zitaturutse ku bagiteguye. Bijeje abari kuzacyitabira bari baguze amatike ko bazasubizwa amafaranga yabo. Ikindi abari bateguye iki gitaramo bashyize mu itangazo rigisubika ni uko itariki kizasubukurirwaho izamenyekana mu minsi ya vuba.

Spinny

Igitaramo cyahagaritswe...

VJ Spinny mu minsi ishize yari yakoze igitaramo gikomeye i Kigali tariki 25 Ukuboza 2018, aho yari yatangaje ko ahaguruka i Kigali yerekeza i Bujumbura muri iki gitaramo cyagombaga kubera muri Arena Club kamwe mu tubyiniro dukomeye mu mujyi wa Bujumbura. 

Spinny

Spinny

Igitaramo aherutse gukorera i Kigali muri Pacha Club cyabonye abantu benshi cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND