RFL
Kigali

Walshy Fire wo mu itsinda rya Major Lazor ategerejwe mu iserukiramuco ‘Kivu Sunset Music Fest’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2019 8:27
0


Umunya-Jamaica Walshy Fire uri mu bagize itsinda rya Major Lazor ryubatse amateka akomeye ku isi, azaririmba anacurange mu iserukiramuco ryiswe ‘Kivu Sunset Music Fest’ rizabera ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ku Gisenyi aho biteganyijweko rizamara iminsi.



Major Lazer ni itsinda ry’aba-Dj’s batatu bubatse izina ku isi mu kuvangavanga imiziki. Rigizwe na Walshy Fire utegerejwe mu Rwanda, Diplo usanzwe ari ‘producer’ ndetse na Djs Jillionaire. Ryashinzwe mu 2008 na Diplo afatanyije na Swith. Mu 2011 nibwo Switch yasezeye mu itsinda.

Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda rizajya ribera i Gisenyi ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba. Walshy Fire azagera i Kigali ku wa 30 Kamena 2019 avuye muri Kenya aho afite igitaramo gikomeye.  Azahita akomereza i Rubavu muri iki gitaramo yatumiwemo.

Impapuro zamamaza iki gitaramo biteganyijwe ko zitangira kujya hanze ku wa Gatatu w’iki cyumweru kiri imbere. Iki gitaramo kizaba tariki 29 Kamena gisozwe ku cyumweru tariki 30 Kamena 2019.

Bruce Intore uri gutegura iri serukiramuco ‘Kivu Sunset Festival’ yabwiye INYARWANDA, ko kimwe mu byatumye batekereza gutegura iri serukiramuco bashatse kugeza ibitaramo binini mu iyindi mijyi itari Kigali kuko naho hari abafana bakeneye ibyishimo.  

Yagize ati “Twasanze ko ibitaramo byinshi bibera i Kigali. Kandi hari ibindi bice mu Rwanda byaberamo ibitaramo kandi bifite abantu bakishima kandi bakaba babonye n’ibintu bitandukanye…Twasanze ari ikintu cy’akamaro.”

Itsinda rya Majo Lazor ryanyuze benshi mu bitaramo bikomeye bakoreye ku migabane itandukanye. Iri serukiramuco rizanacurangamo aba-Dj’s bo mu Rwanda nka Toxxyk, Dj Miller, Dj Marnaud n’abandi. Ni igitaramo kandi gitegerejwemo umunya-Kenya w’umu-Dj witwa Fully Focus ubarizwa muri Atlanta.

Bruce Intore yavuze uyu mwaka bahisemo gutangirana n’aba-Dj’s ariko ko bateganya ko umwaka utaha bazakorana n’abahanzi muri iri serukiramuco ryitezweho gususuruta benshi. Muri iri serukiramuco bazakora ibikorwa bitandukanye birimo gukina ‘Beach Volley’ ndetse barateganya no gutangiza ku nshuro ya mbere ibizwi nka ‘Beachfitness’ aho abazitabira bazaba bafite umutoza. 

Walshy Fire ategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ryiswe 'Kivu Sunset Music Fest'

Major Lazor bafite umwihariko wo kuvangavanga umuziki mu njyana ya pop, R&B, Reggae ndetse na Dance hall. Iri tsinda ryanyuze ibihumbi n’ibihumbi mu bitaramo bakoreye Kenya, Kampala, Afurika y’Epfo, Lagos no mu iyindi mijyi ikomeye baserukanye ishema. Muri Kanama 2018 iri tsinda ryashyize hanze indirimbo 17 ziri mu njyana ya ‘Afrobeats’. 

Bashyizeho indirimbo “Live and Die in Afrika” ya Sauti Sol. Bashyiraho kandi indirimbo z’abandi bahanzi nka Burna Boy wo muri Nigeria, Mr.Eazi, Davido, Babes Wodumo, Mr.Eazi n’abandi benshi. Jillionaire na Walshy Fire binjiye mu itsinda rya Major Lazor mu 2011. Iri tsinda ryakoreye indirimbo abahanzi b’amazina azwi nk’umuraperi 2 Chainz, Justin Bieber n’abandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND