RFL
Kigali

Watoto Children's choir y’i Kampala ifatwa nk’iya mbere muri Afrika muri korali z’abana bato igiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/12/2018 21:37
0


Watoto children's choir ni korali y'abana bato bo muri Afrika baba muri Uganda ikaba ikunzwe bikomeye mu karere no muri Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri Afrika muri korali z'abana. Iyi korali yageze mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 20/12/2018 muri gahunda y'ibitaramo bizenguruka Afrika.



Watoto children's choir ni korali y'abana bato b’abanyafrika baba muri Uganda ikunzwe bikomeye mu karere no muri Afrika yose na cyane ko ifatwa nka korali ya mbere muri Afrika muri korali z'abana. Iyi korali yageze mu Rwanda ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 20/12/2018 muri gahunda y'ibitaramo bizenguruka Afrika.

Watoto Children's choir ni korali igizwe n'abantu b'imfubyi babuze umwe mu babyeyi babo cyangwa babuze ababyeyi babo bose bishwe n'agakoko gatera SIDA ndetse n'abishwe n'intambara. Basengera mu itorero Watoto church ryo muri Kampala. Bakoresha impano bafite yo kuririmba no kubyina bagatanga ubutumwa bw'ihumure n'ubugarurira abantu ibyiringiro. Babyina ndetse bakaririmba mu buryo bw'umwimerere (Live). Kuri ubu aba bana bari kubarizwa mu Rwanda aho bagiye gukorera igitaramo gikomeye.

Ni ubwa mbere Watoto Children's choir bagiye gukorera igitaramo mu Rwanda ndetse ni n'ubwa mbere bagiye gukorera igitaramo mu kindi gihugu cyo muri Afrika ukuyemo Uganda ari nacyo gihugu cyabo cy'amavuko. Igitaramo bagiye gukorera mu Rwanda cyitwa 'Turabakunda Christmas Rwanda Tour'. Iki gitaramo giteganyijwe tariki 22/12/2018 kikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Center ahazwa nka Camp Kigali kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro.

Watoto children's choir

Igitaramo aba bana bagiye gukorera mu Rwanda

Kwinjira mu gitaramo Watoto Children's choir igiye gukorera i Kigali ni ukwishyura ibihumbi bitanu (5,000Frw) guhagarara, ibihumbi icumi (10,000Frw) kwicara ndetse n'ibihumbi ijana (100,000Frw) ku bantu batandatu bazahabwa imeza yabo. Ku bantu bashaka itike bahamagara nimero; 0786896974. Bashobora kandi kuyasanga ku rubuga tickets.apexevents.co.rw

Twabibutsa ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22/12/2018 kikabera Camp Kigali. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aba bana bagirana ikiganiro n'abanyamakuru bagasobanura byinshi ku gitaramo baje gukorera mu Rwanda. Watoto Children’s choir izwi cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo;  Beat of your love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300), Signs & wonders, Webale (Thank you), Holding on, Oh what love (imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga miliyoni eshanu n'ibihumbi 600; Bafite n'izindi ndirimbo zinyuranye.

REBA HANO SIGNS AND WONDERS YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR

REBA HANO 'OH WHAT LOVE YA WATOTO CHILDREN'S CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND