RFL
Kigali

Weasel (Good lyfe) agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/03/2019 10:18
0


Weasel umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda wamamaye mu itsinda rya Goodlyfe yari ahuriyemo na nyakwigendera Radio bakoranye indirimbo zamamaye mu karere ndetse zikabagira abagabo bakomeye muri Afurika, kuri ubu agiye gutaramira mu mujyi wa Kigali.



Uyu muhanzi w’icyamamare muri Uganda byamaze gutangazwa ko agiye gutaramira mu mujyi wa Kigali aho azifatanya n'abandi bahanzi barimo Charly na Nina ndetse na Sintex mu gitaramo cy’urwenya kimwe mu bizaba mu iserukiramuco rya SEKA FEST rigiye kumara icyumweru ribera mu Rwanda. Aba bahanzi bazataramira i Gikondo tariki 30 Werurwe 2019.

Muri iri serukiramuco rizamara icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali igitaramo cya mbere kizaba kuya 24 Werurwe 2019, kizakorwa na Michael Sengazi cyiswe ‘One man show’. Kuya 25 -29 Werurwe 2019 igitaramo kizabera mu Mujyi wa Kigali muri ‘Bus’ zitwara abantu. Umwaka ushize cyabaye umunsi umwe, ubu bizamara iminsi ine.

Weasel

Weasel, Charly na Nina na Sintex bazafatanya nabanyarwenya muri Seka Fest

Kuya 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo kizahuriza hamwe abanyarwenya bo muri Uganda, Kenya n’ahandi, kizabera Gikondo Expo Ground. Abanyarwenya bazifashishwa ni Teacher Mpampire, Madrat&Chiko, Eddie Butita, Jaja Bruce, Akite. Aha ibirori bizayoborwa na Alex Muhangi. Aha ni naho hazataramira abahanzi nka Charly na Nina, Weasel ndetse na Sintex.

Igitaramo cya nyuma kizaba tariki 31 Werurwe ahazaba harimo Basketmouth, Eric Omondi, Patrick Salvado, Seka rising stars( abanyarwenya bo muri Seka bakizamuka). Ibirori bizayoborwa na Arthur Nkusi.Mu bitaramo bizabera muri Bus kwinjira ni ubuntu. Igitaramo cy’umwihariko kizakorwa na Michael kwinjira ni 5 000 Frw. Ibitaramo bya Comedy Store ni 5 000 Frw, ndetse n’ 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro.Ku munsi wa nyuma w’ibitaramo kwinjira ni 10, 000 Frw, mu myanya y’icyubahiro ni 20, 000 Frw. Ku muntu ushaka kwitabira ibitaramo byose yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro akishyura 30,000Frw. 

REBA HANO INDIRIMBO “GOD’S GRACE” IMWE MU NSHYA WEASELAHERUKA GUKORA ARI WENYINE NYUMA YO KUBURA MUGENZI WE RADIO  BARIRIMBANAGA MU ITSINDA RYA GOOD LYFE

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND