RFL
Kigali

Wema Sepetu watandukanye na Diamond yemerewe kubyara

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2019 9:59
2


Umunyamideli, umukinnyi wa filime uri mu bakomeye wanabaye Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko abaganga bo mu Buhinde bamuvuye ikibazo cy’ubugumba yari amaranye igihe ubu akaba yemerewe kubyara.



Wema Sepetu w’imyaka 31 y’amavuko yavuzwe cyane mu nkuru z’urukundo na Diamond batandukanye nta mwana babyaranye. Bivugwa ko mu byatumye uyu mukobwa atandukana n’umuhanzi Diamond harimo no kuba atabyara.

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2012. Batandukanye Diamond akundana n’abarimo Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna [Witegura kwibaruka] n’abandi.

Mu 2017 ni bwo uyu mukobwa yari yabwiye Global Publishers ko yiteguye gukuzamo nyababyeyi ashingiye ku kuba nta rubyaro yabonaga. Mu 2016 yashenguwe bikomeye no kuba atarabashije kwibaruka abana b’impanga yavugaga ko yari atwite.

Mu 2015 nabwo byavuzwe ko inda ya Idris Sultan, yavuyemo ari nabwo yahisemo amenya ko kuri we kubyara bidashoboka. Yavuzweho gukoresha ibiyobyabwenge aratsemba ariko ubwo yafatwaga na Polisi ya Tanzania, ibizamini by’ ‘inkari’ ze byagaragaje ko yabikoresheje.

Wema Sepetu yabwiwe n'abaganga ko ashobora kubyara

Mu kiganiro cyihariye uyu mukobwa yagiranye n’ikinyamakuru, Global Publishers, yatangaje ko abaganga bamaze gukemura ikibazo cyatumaga atabona urubyaro anahishura ko yiteguye gutwita muri Mutarama 2020.

Yagize ati “Nari navuze ko ntingeze imyaka 30 ntarabyara nzakuzamo nyababyeyi. Ariko abaganga bamaze kumbwira ko nshobora gutwita guhera muri Mutarama 2020.”

Wema Sepetu yavuriwe mu Buhinde. Avuga yifuza ko umwana wa Mbere yaba ari umuhungu mu gihe Imana yaba ibyemeye. Ati “Nifuza ko umwana wa mbere yaba ari umuhungu. Ariko Imana ibaye itabishaka ikama umukobwa ntabwo ntakibazo.”

Abajijwe niba afite umukunzi bateganya kubyarana, Wema Sepetu yasubije ko ahari ariko kandi atangaza ko azamuvuga igihe nyacyo cyageze. Ati “Arahari. Ariko niba abantu bifuza kumumenya ubu ntabwo nabyemera. Ndacyeka mu minsi iri imbere ari byo byiza. Nzatuma buri wese abimenya.”

Wema yatandukanye na Diamond nta mwana babyaranye

Uyu mukobwa asanzwe afite kompanyi itunganya filime, Endless Fame Film Production






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bucumigabriel4 years ago
    Ego kweri ubu rero karashiz'ingani abantu bigire ngo nibo batanga uruvyaro ,ivyo ni vyabihe bibiliya yavuze pee!
  • Ndahayo frodouard4 years ago
    Nukuri imana ishimwe cyane Uzi kutagira umwana ukuntu bitera agahinda? Gusa ntibagakomeze kunywa iriya miti ngo baraboneza urubyaro kandi ntarwo bafite. Iriya miti itera ubugumba.





Inyarwanda BACKGROUND