RFL
Kigali

Wema Sepetu yakomorewe n’inama ngenzuzi y’abakina filime muri Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/02/2019 18:23
0


Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye muri Tanzania, Wema Sepetu, yemerewe kugaruka mu kibuga cy’abakina filime nyuma y’uko inama ngenzuzi y’abakina filime(Tanzanian Film Board) imukuriyeho ibihano yari yarahawe azizwa gusakaza amashusho ku mbuga nkoranyambaga asomana n’umukunzi we.



Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006 yari amaze igihe akumiriwe mu bikorwa byose bijyanye na cinema yo muri Tanzania. Yabifatiwe n’inama ngenzuzi y’abakina filime ndetse na Minisiteri ishinzwe itumanaho nyuma y’uko asakaje amashusho ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza asomana n’umukunzi we ufite inkomoko mu Burundi.

Mu itangazo rigenewe itangazamakuru, ryasohotse kuri uyu wa mbere tariki 18 Gashyantare 2019, inama ngenzuzi y’abakina filime muri Tanzania, yavuze ko ibihano bitakuriweho Wema Sepetu kubera impuhwe ahubwo  byaturutse ‘ku kuba yarabashije kubahiriza ibyo yasabwaga ku kigero cya 75% mu gihe yari amaze mu gihano’.

Daily active yanditse Wema yasezeranyije ko atazasubira gukora amakosa kuko byatumye atakaza byinshi mu mwuga wo gukina filime. Ngo ni ubwa mbere uyu mukobwa yari afatiwe ibihano n’inama ngenzuzi y’abakina filime ndetse na Leta ya Tanzania.

Wema Sepetu mu kiganiro n'itangazamakuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Wema Sepetu yashimye inama ngenzuzi y’abakina filime muri Tanzania avuga ko ari iby’igiciro kuba yongeye guhabwa amahirwe ya kabiri yo kugaruka mu mwuga wo gukina filime, akunda cyane.

Yavuze ko mu gihe amaze ari mu bihano yize byinshi, asezeranya ko agiye guhindura imyitwarire kuburyo azaba intangarugero muri sosiyete. Yahishuye kandi ko ibihano yari yarafatiwe byatumye hari byinshi adakora mu mwuga wo gukina filime, yongeraho byari ibihe bikomeye kuriwe.

Yishimiye kandi kuba atarahagarikiwe uruhushya rwe rwo gukina filime muri Tanzania. Inama ngenzuzi ya filime, yavuze ko yanyuzwe n’imyitwarire y’uyu mukobwa mu gihe yari amaze mu bihano, banzura kumugarura mu kibuga cy’abakinnyi ba filime. Bongeyeho ko bazakomeza kugenzura imyitwarire ya Wema Sepetu, kuburyo ngo yongeye gukora amakosa yafatirwa ibihano bikarishye.

Mu Ukwakira 2018, Wema yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, asaba imbabazi abantu bose amashusho ye y’urukozasoni yagizeho ingaruka. Yashimangiye ko yamenye neza amakosa yakoze, avuga ko nta muntu n’umwe yakwegekaho ibyo yikoreye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND