RFL
Kigali

Winner na Uncle Austin bakoranye indirimbo ‘Enemies’ baririmba akamaro k’abanzi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2018 17:57
0


Umuhanzi Gitego Cedrick ukoresha ‘Winner’ nk’izina ry’ubuhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Enemies’ yakoranye n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin. Bombi baririmba bashima abanzi [abakwanga].



Muri iyi ndirimbo Winner agira ati “Nakira ibije nta gihunga, nkareka ibigiye nta gahinda. Abanyanga simbicuza bampa ‘motivation’ nkakomera nkakomeza imishinga ….’never give up’ mwanzi wanjye uri mwarimu nubwo unyigisha ariko utabizi undutira inshuti mbi kuko uri ityazo rityaza ubwonko,”

Winner yakoranye indirimbo na Uncle Austin bise 'Enemies'.

Iyi ndirimbo nshya ‘Enemies’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukuboza 2018. Winner yavuze ko yakubiye mu ndirimbo ubutumwa bwo gushima ‘umwanzi’ kuko ngo kenshi bagira akamaro mu buzima. Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo na yo yatangiye gukorwaho na Mariva. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Pacento.

">UMVA HANO INDIRIMBO 'ENEMIES' WINNER YAKORANYE NA UNCLE AUSTIN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND