RFL
Kigali

Women's Day: Mariya Yohana yashimiye MIGEPROF asaba abakobwa n'abagore kwitura uwabahaye agaciro-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/03/2019 9:53
1


Mariya Yohana, umwe mu babyeyi bakikiye ubuhanzi uhamya ko ari umumama ukuze rwose, yagize icyo avuga ku munsi w’abagore ashima cyane aho guhabwa ijambo ku mugore bigeze, akomoza ku muziki ndetse agira n’icyo avuga ku bakobwa bakora ubuhanzi.



Mu kiganiro Mariya Yohana yagiranye na INYARWANDA, yavuze uko yisanze mu buhanzi nyuma yo kuba umwalimu ndetse bikaba byarakomotse ku ijambo se umubyara yajyaga ababwira ati “Ntimuzabe ibigwari”. Ubwo yari impunzi, yisanze mu buhanzi bitewe n’agahinda bajyaga baririrmba ko badafite igihugu, kubera ibyiyumvo bisanga baririmba ngo batambutse ubutumwa bw’ibyo banyuragamo.

Yadutangarije ko nta byinshi akura mu buhanzi, icya mbere ari ukumenyekana, gusa hatabura n’ibindi yongeraho itafari ku byo yari yarubatse ndetse akaba yanarushaho kuzuza inshingano z’umubyeyi mu kurihirira abana amashuri. Kuba hari abahanzi b’abakobwa cyangwa ababyeyi bakiri bato, ibintu bishimisha cyane Mariya Yohana ndetse akanabigenderaho abashishikariza ko babikomeza. Yabivuze muri ubu buryo anavuga abamufatiraho icyitegererezo.

Yagize ati: “Njye biranshimisha, nkunda no kubona umwana byonyine ukunda kuririmba. Njye mushishikariza ko abikomeza bikazagira icyo bimumarira…Niba hari abafite icyo banyigiraho kizabagirira akamaro. Njye nkunda abo bakobwa, abamama batinyuka bakaririmba. Ariko ntidushira isoni, turazigira (ibi yabivuze mu buryo busekeje).”

Mariya Yohani
Mariya Yohana yavuze ko yishimira kubona abakobwa batinyuka bakinjira mu buhanzi

Ubwo twaganiraga byari ku munsi mpuzamahanga w’abagore. INYARWANDA yabajije Mariya Yohana uko awufata asubiza ko ari umunsi ukomeye cyane kuri we kuko ari iby’agaciro gakomeye ndetse yibutsa abagore ko bakwiye kwibuka uwabahesheje ako gaciro. Yagize ati: “Kuri njyewe ni umunsi ukomeye, ni umunsi ukomeye kubona umugore afite uko ahagaze, uko avuga ariko cyane cyane, twibuke uwakaduhesheje. Hanyuma ahasigaye dukore dusa n’abamwitura icyo yadukoreye.”

Ku kijyanye n’itandukaniro ry’umugore wa cyera n’uw’ubu avuga ko byagendanaga n’igihe kuko icyo gihe cyari icyabyo rwose, aba cyera bakwiye kubabarirwa kuko hakurikizwaga umuco nk’uko yabivuze. Yagize ati “Itandukaniro rirahari, hari aho basa n’abatabyumva cyane ngo abagore barakandamijwe…Ni ukuri icyo gihe cyari icyo nta majyambere yari ariho. Wabaga wumva udakwiye kuko wakurikiraga wa muco. Ntimukabareganye cyane cyari igihe cyabyo…Ubu turi mu buyobozi turavugira mu byuma, turajya mu bucuruzi n’ibindi. Aba cyera ntitukabarenganye.”

Mariya Yohani
Mariya Yohana usaba MIGEPROF gucinya akadiho yibukije abagabo gutanga akarabyo

Yakomoje kuri byinshi bishingiye ku muco byarimo imyambarire ndetse avuga no ku majyambere aho aziye, ndetse ko mu izina rye no mu izina ry’abandi benshi avuga ko abagore bashima cyane mu buryo bwose dore ko mbere batari banabizi, batangiye kumenya ko habaho umunsi w’umugore nyuma y’1994 kuko ari bwo beretswe agaciro kabo. Yavuze kandi ko abakobwa ndetse n’abagore bafite amahirwe menshi yifashishije we aho ageze mu bukuru bwe ndetse n’umunyamakuru baganiraga aho ageze kandi akiri muto cyane.

Yaboneyeho kugenera ubutumwa Minisiteri ifite umugore mu nshingano zayo ayibwira ko ikwiye gucinya akadiho. Yagize ati “Mbere na mbere nibacinye akadiho, bishimire ko dufite agaciro kandi gakomeye. Uwubaha umubyeyi wese namenye ko uyu munsi ari uwe. Naho Minisiteri yacu yo, nibyinishe abagore, bishime, isi yose imeney ko uyu munsi ari uwacu. Turacyari ku ndangagaciro zacu, ntiturateshuka ku muco, dufite uko turera abana bacu n’impanuro tubaha. Minisiteri jya mbere, ibyo bagushinze ubikomereho.”

Kanda hano urebe ikiganiro Mariya Yohani yagize ibyoavuga ku munsi w’umugore asaba abagabo gutanga akarabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Agaciro5 years ago
    Agaciro ntawe ugatanga karavukanwa ndetse gashobora kuvaho kavanyweho na nyiri uku kavukana ku bw imyitwarire ye idahwitse naho rwose bitaribyo ntakundi wakubura kuko nta numwe wagira ubushobozi bwo kukakwambura keretse wowe ubwawe wenyine.ikindi nimba muvuga iby ubuyobozi ntimwibagirwa ko mu muco wacu ubuyobozi busaranganywa mu bagore n abagabo,muzahere ku ngoma z abami muzabona abagabekazi batwara igihugu,muzabona abiru b abagore muzabona imyanya myinshi y abagore yewe na ndabaga muzamubona ahubwo ubukoroni nibwo bwari babiciye buzanamo umwanda w abazungu kuko iwabo ntibafatanyaga n abagore babo nibyo rero batuzanyemo muri leta bashyiragaho ,muhave rero nta gishya kuko umuco wacu umugabo n umugore ni inkingi z umuryango nyarwanda bose baragirana.





Inyarwanda BACKGROUND