RFL
Kigali

Ya Levis yakubise inshuro Maleek Berry na Eugy bahuriye mu gitaramo ‘Sounds of Summer’ cyasojwe mu rucyerera-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2019 9:35
0


Umunyamuziki Ya Levis Dalwear ufite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yishimiwe bikomeye mu gitaramo ‘Sounds of summer’ kurusha Maleek Berry wo muri Nigeria na Eugy wo muri Ghana.



Iki gitaramo ‘Sounds of summer’ cyateguwe na Entertainment Factory cyatangiye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu gisozwa ahagana saa munani n’igice mu rucyerera rw’uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2019. Cyabereye muri Intare Arena Conference iherereye i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Ni igitaramo cyamamajwe hafi amezi abiri. Benshi mu bakunda imyidagaduro bagiye bagaragaza ko bazitabira iki gitaramo cyabonetsemo abarenga 1 500. Cyarimo urubyiruko rwirekuye ku myambaro bajyanisha no kunywa ‘umutobe’ bigasemburwa no kubyina buri ndirimbo yose yabaga ivugiye mu byuma birangurura amajwi.

Ni urubyiruko rwisanzuye mu ndimi nk’igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili, kuvuga ikinyarwanda byari ingorabahizi. Ya Levis yageze kuri stage saa saba n'iminota 25'. Yari yambaye ipantalo y'ibara ry'umukara. Sheneti nyinshi mu rucyenkerero, amataratara y'umukara n'isaha ku kuboko, afite deredi ku mutwe.

Ya Levis usanzwe akora umuziki we mu Bufaransa ariko akaba afite inkomoko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwe wavugije umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo.

Yamaze hafi isaha irenga ku rubyiniro yivuga ibigwi akarenzaho ko ari ‘Ambasaderi w’urukundo’ wanabishimangiye mu ndirimbo ze nyinshi ziri mu njyana ya ‘zouk’.

Yaririmbye avuga ko yishimiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere kandi yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abafana. Indirimbo ze zinganje mu rurimi rw’igifaransa kandi nawe yavugaga ukumva ko ari uwo kwa Perezida Emmanuel Macron.

Buri ndirimbo yose yaririmbye muri iki gitaramo yasanze abitabiriye igitaramo baracengewe n’amagambo ayigize biramurenga. Mu kuyishimira by’ikirenga bavuzaga akaruru k’ibyishimo. Yaririmbye abivanga no kubyina imbyino z’iwabo iyo muri Congo akongera n’imbyino zo mu njyana ya Zouk.

Yagiye aha umwanya bamwe mu bafana be bakamusanga ku rubyiniro bakabyinana arenzaho no guhamagara umukobwa yavuze ko ari umwiza yicaza ku ntebe ubundi amutera imitoma aranamubyinira.

Mu kwizihirwa uyu mukobwa nawe yatwaye bafatanya gusendereza ibyishimo by’abitabiriye igitaramo kiswe ‘Ijwi ry’impeshyi ‘

Uyu muhanzi yaririmbye afatwa amafoto n’amashusho n’itsinda rye yizaniye i Kigali, ndetse mu gushimangira ko yanejeje abanya-Kigali yasabye ko amatara bayazimya ubundi bagacana urumuri rwa telefoni kugira ngo bitange ifoto nziza yo gusangiza abandi.

Ni ku nshuro ya mbere Ya Levis yari ataramiye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba. Muri iki gitaramo yaririmbye indirimbo yahereye agitangira urugendo rw’umuziki ndetse n’izo aheruka gushyira hanze.

Yaririmbye indirimbo nka ‘Liballa’, ‘Dis lui’, ‘Penzi’ yakoranye na Diamond Platnmuz yishimiwe bikomeye, ‘Makolo ya l’amour’, ‘cing ans apres’ n’izindi nyinshi apfundikirira ku ndirimbo ‘Katchua’ yabiciye bigacika.

Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 13 mu gihe cy’amezi umunani imaze ku rubuga rwa Youtube. Yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo barayibyina bataha birahira Ya Levis waserukanye amasheneti menshi mu rucyenkerero.

Yari yabanjirijwe ku rubyiniro na Maleek Shoyebi waryubatse ku isi yose nka Maleek Berry [Papito]. Yageze ku rubyiniro saa sita n'iminota 10'. Yahereye ku ndirimbo ze yashyize hanze mu bihe bishize, ubundi arenzaho kuvuga ko yishimiye kuba ari i Kigali.

Yagize ati "Nishimiye kuba ndi Ii Kigali.  Ni ku nshuro ya mbere ariko nagiriwe umugisha wo kwereka urukundo namwe. Reka nsome ku mazi kuko ni ubuzima."

Uyu muhanzi yaririmbye afashwa na DJ mu buryo bwihariye wamufashije kuvanga umuziki wacuriwe muri studio. Yaririmbye indirimbo nka ‘Flashy’, ‘Kontrol’, ‘Bend it’, ‘Sisi Maria’ yaririmbye afashwa n’abitabiriye iki gitaramo n’izindi nyinshi zatumye nawe agaragarizwa urukundo n’abanya-Kigali.

Maleek nawe yari yabanjirijwe ku rubyiniro n’umunya-Ghana ubarizwa mu Bwongereza, Eugy. Uyu muhanzi nawe yishimiwe bikomeye aririmba abivanga no kubyina imbyino zitandukanye. Yari yambaye imyenda y’ibara rya kaki aherekejwe n’inkumi ebyiri ndetse n’abasore babiri bamufashije kunyura abanyabirori.

Inkumi zamubyiniye zari zambaye amasogisi asa neza n'umupira yari yambaye. Yaririmbye indirimbo nka “Kontrol”, “Eko Miami”, “The matter”, “Bend it”,  ‘Lolo’, ‘Tick tock’, ‘L.O.V.E’ …

Yasoreje ku ndirimbo ‘Dance for me’ yakoranye na Mr Eazi yamumenyekanishije birushijeho, dore ko iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 32 mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube. Aba bahanzi bose baririmbiye kuri CD.

Ya Levis yishimiwe bikomeye muri iki gitaramo

Maleek Berry mu gitaramo i Kigali

Eugy yaje ku rubyiniro yitwaje ababyinnyi

Abanyabirori bizihiwe muri iki gitaramo


REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO IKI GITARAMO CYAGENZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND