Ibyishimo n'akanyamuneza kuri Uwitonze Sonia Rolland wambitswe impeta, bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikaba bivuga ko yayambitswe na Christophe basanzwe bafitanye umwana ariko bari baratandukanye mu myaka irenga 15 ishize.
Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda, yamamaye mu
marushanwa y’ubwiza aho yambaye ikamba rya Miss France 2000, akaba afite ukuboko gukomeye mu mideli akaba n’umukinnyi
wa filime unazitunganya.
Nyuma y'uko atandukanye n’umugabo wa Kabiri, Jalil Lespert, bikomeje gucicikana ko yambitswe impeta n’uwo babyaranye bwa mbere.
Uyu mubyeyi yasangije abamukurikira ibyishimo afite nubwo
yirinze gutangaza uwamwambitse impeta, ariko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bikomeje
kuvuga ko ari Christopher.
Inyarwanda igiye kugaruka ku mateka adasanzwe y’uyu
mugabo w’Umufaransa, uko yavutse, yakuze n’uburyo yagiye afungwa inshuro nyinshi akurikiranyweho icyaha cy'ubujura.
Christophe Thierry Daniel Rocancourt [Christopher
Rocancourt] yabonye izuba ku wa 16 Nyakanga 1967, akaba yaravukiye mu muryango bigoye
kurera umwana mu buryo buboneye.
Amakuru avuga ko nyina umubyara yicuruzaga naho se yarabaswe n’inzoga, bikaba byaratumye guhera ku myaka 5 yisanga mu kigo kirera abana batagira ababyeyi.
Bivugwa ko byatumye Christophe akura ari umwana udasanzwe, ahimba impapuro mpimbano z’ibikorwa bitari ibye kugeza abigurishije kuri
Miliyoni 1.4 y’amadorali.
Kuva icyo gihe yatangiye kwiyita andi mazina aho yahise
yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangira no gukora ubucuruzi buhambaye
aho yiyerekanaga uko atari nk’umukire ukomeye, agatuburira abakire
ababwira ko bashora mu mishinga itabarika yabaga afite.
Bivugwa ko ibi byatumye abasha kugera ku bucuruzi bwa
Miliyoni zigera kuri 40 z’amadorali. Abantu benshi muri Los Angeles bari bamuzi
nk’umwe mu batunganya filime wanahoze akina iteramakofe kandi ari ukubabeshya.
Yaniyitiriraga ko aturuka mu miryango y’umukinnyikazi
rurangiranwa muri filime, Sophia Loren n’ibindi bikomerezwa mu myidagaduro nka
Oscar de la Renta na Dino De Laurentiis.
Ibi byatumye atangira kubana n’ibyamamare bakanakorana
nka Mickey Rourke, Jean Claude Van Damme na Jermaine Jackson.
Christopher Rocancourt yaje kwiyita Christopher De
Laurentiis maze asezerana na Gry Park mu 1992 baje no kubyarana umwana, muri Gicurasi
1996 yasezeranye na Pia Reyes na we babyaranye umwana.
Mu gihe yabanaga na Pia Reyes ariko ngo akaba yari afitanye
umubano wihariye na Rhonda Rydell utari uzi ko Christopher afite umugore.
Yagiye afungwa inshuro zitari nkeya cyane hagati ya 1998
na 2000 akurikiranweho ibyaha birimo urugomo rwitwaje imbunda no guhimba
ibyangombwa kimwe no kurara muri Hoteli zikomeye akazivamo atishyuye, kunyereza
imisoro n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.
Uyu mugabo yaje guca mu rihumye inzego z’umutekano za
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahungira muri Canada ahita yigira umushoferi
bidatinze ariko muri 2001 we n’umuryango we na Reyes batawe muri yombi.
Umugore we ariko yaje kurekurwa kuko yerekanye ibimenyetso
bigaragaza ko ntaho ahuriye n’iby'ubutubuzi bwavugwaga kuri uyu mugabo.
Christopher yaje kumara umwaka wose mu nzu y’imbohe muri
Canada aza koherezwa muri NewYork aho yari yarakoreye ibyaha bitandukanye
by’ubujura bushukana byagize ingaruka ku barenga 19.
Yaje guhamwa n’ibyaha akatirwa imyaka itatu n’amezi icumi
muri gereza hari muri Nzeri 2003 no gutanga amagarama n’indishyi bya Miliyoni z’amadorali.
Ubwo yari muri Canada yakomeje ubutubuzi n’ubujura bwo ku
rwego rwo hejuru burimo nk’ubujura bw’imikufe ihenze muri Switzerland icyaha
yahamijwe agakatirwa imyaka 14 adakandagiza ibirenge kuri iki gihugu, igihano
cyarangiye muri 2016.
Mu Kwakira 2005 yaje kongera gusubira i Paris ubwo
yarasoje ibihano yari yarahawe kuva icyo gihe yabanye na Sonia Rolland
Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000 banabyanye umwana bise Tess baje
gutandukana muri 2008.
Yakomeje kugenda abaho ubuzima burimo ibirego byinshi yabaga
akurikiranweho nabo yibye akoresheje ubushukanyi,mu 2014 yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha byo kwifashisha polisi ikamuhimbira ibyangombwa.
Amateka y’uyu mugabo yagiye akinwamo filime nka televiziyo
yo muri Amerika yashyize hanze iyo yise Chris Rocancourt-A French Con yasohotse
muri 2013.
Hari n’izindi filime zagiye zikinwa hifashishijwe amateka
y’uyu mugabo nka Investigation Discovery mu gice cyayo cya Gatandatu cya Season
ya mbere.
Umubano we na Sonia Rolland watangiye mu 2005 uza no gutanga imbuto y'umwana w'umukobwa Aha Christophe yari kumwe na Tess umukobwa we na Sonia Rolland bivugwa ko bongeye gusubirana nk'uko n'uyu mugore aherutse kubikomozaho
TANGA IGITECYEREZO