Umunyamabanga wa Rayon Sports y'abagore, Kana Bénie Axella, atangaza ko yakuze akunda umupira w'amaguru ndetse biri no mu byatumye yisanga ari umuyobozi muri uyu mukino.
Mu
kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Gatatu tariki
08 Gicurasi 2024, Kana Bénie Axella yatangaje ko yakunze umupira w'amaguru kuva
akiri muto, byatumye adatungurwa ubwo yari yisanze muri Rayon Sports.
Iki
kiganiro cyari kigamije kugaruka ku rugendo rw'uyu munyamabanga, yatangiye avuga
ko yavukiye mu gihugu cy'u Burundi ndetse akaba ari ho akurira, akaza kuza mu
Rwanda mu mwaka wa 2017 aje kwiga Kaminuza.
Bénie avuga ko yakuze akunda umupira w'amaguru, ndetse yifuzaga no kuwukina. Yagize ati: "Twakuze papa adukundisha umupira, akajya adusaba gufana ikipe ya FC Barcelona kuko yari umufana wayo cyane. "
"Ibyo byatumye nanjye ntangira gukina
umupira w'amaguru kuko ari na wo nakinaga ku ishuri. Ntabwo batinze kuko
ababyeyi baje kumbuza bavuga ko nta mukobwa ukina umupira w'amaguru."
Kana
Bénie Axella yakomeje avuga ko yaje mu Rwanda aje kwiga muri Kaminuza y'u
Rwanda ndetse akaza no kubona umwanya kuri Radio Salus kuko yigaga
itangazamakuru.
Bénie
avuga ko afite inzozi zo kuzaba umuyobozi ukomeye mu mupira w'amaguru ndetse
akaba ahora yifuza kubona umwana w'umukobwa ahabwa amahirwe angana.
Yagize ati: "Nkigera muri Rayon Sports nari nshinzwe iyamamaza bikorwa ariko
nakundaga gukurikirana ikipe y'abagore. Nezezwa no kubona umwana w'umukobwa
akina umupira kandi ubona afite intego zimeze nk'iz'abagabo."
Kana
Bénie Axella avuga ko umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari
umubyayi mwiza wita kubantu kandi ukunda umuntu ukora. Avuga ko Uwayezu ari
umuntu utanga amahirwe kuri buri umwe bitagendeye ku bikunze kugaragara abantu
bavuga ko hari ibyo abagabo bakora abagore batakora.
Bénie
Axella yifuza kuzabona umupira w'amaguru mu Rwanda mu bagore ukinwa abafana
buzuye ndetse bakina ku rwego rushimishije.
Kandi hano wumve ikiganiro cyose
VIDEO: Eric Munyantore - InyaRwanda Sports
TANGA IGITECYEREZO