Robinson Fred Mugisha [Element Eleeeh] umaze gushyira hanze indirimbo ebyiri yateguje iya Gatatu yitsa ku cyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye kuri we, anagaruka ku byo yigiye yanabonye muri Kenya.
Element muri iyi minsi wihariye inkuru nyamakuru mu
binyamakuru byo mu Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo ahe abakunzi be indi
ndirimbo.
Mu kiganiro na Joby Joshua kuri 1:55AM Media, uyu musore
witegura gutaramira mu Bwongereza ku wa 25 Gicurasi 2024 yavuze ko ukwezi kwa
Gatanu kurangira yamaze gushyira hanze indirimbo ya Gatatu ikaza ikoze mu njyana
yemeza ko yazanye ya Afro Gako.
Ndetse ko yizera ko abantu bazicara bakiga nibumva umurishyo nyawo wa Afro Gako, anakomoza ku kuba yarasogongeje abakunzi be kuri iyi njyana muri Munda ya Kevin Kade.Imwe mu ndirimbo zamutunguye kubera umusaruro zatanze hamwe na Henzapu yahereyeho ya Bruce Melodie.
Element avuga kuri Bruce Melodie no gukorana na we icyo
bivuze yagize ati” Bisobanuye umugisha, biteye ishema, mbandikwiga kandi hari n’amarembo
bimfungurira.”
Yitsa ku ngingo irebana n’urugendo aheruka kugirira muri
Kenya, yagarutse kubavuze ko yari yitonze cyane n'icyo yahaboneye yagize ati”Icya
mbere bakira abantu neza none se wowe iyo uri umushyitsi ahantu wagenda
usakuza.”
Yongeraho ko yabonye ko Abanyarwanda bibwira ko bakora
cyane ariko ubona ko bitandukanye iyo ugeze muri Kenya ati”Ni abakozi twebwe
hari ukuntu dukora tukibwira ko twarushye twakoze cyane ariko baraturusha.”
Element avuga ko yasanze hari abantu bigana ibyo akora
ati”Hariya hantu ibintu byacu barabyumva cyane batangiye nyine kutwerekezaho
amaso nasanze hari abatunganya amajwi bashshura ‘amabeat’ benshi banamfatiraho
urugero.”
Uyu musore yikije kandi ku kuba yarakunze umuziki
biturutse ku babyeyi be kuko Papa we akunda umuziki ndetse yaririmbanaga na Mama
we akiri muto muri Korali.
TANGA IGITECYEREZO