Umuhangamideli Niyosenga Emmanuel yatangaje ko yageze ku gushinga inzu y'imideli ya Kezem biturutse ku kuba yarakuze abona umubyeyi we (Mama) ari umudozi w'imyenda wabikoraga mu buryo budasanzwe, yiyemeza gutera ikirenge mu cye agamije kwihangira umurimo no guteza imbere igihugu.
Inkuru ye
yo kwisanga mu guhanga imideli yayisingije urubyiruko rurenga 7500 bari
bateraniye muri BK Arena, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, mu
kwizihiza isabukuru y'imyaka 10 y'ibikorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake.
Imibare ya
Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu igaragaza ko urubyiruko rw'Abakorerabushake rugera
kuri Miliyoni 1.9, kandi kuva mu 2013 hashingwa iri huriro bagize uruhare
rukomeye mu bikorwa byinshi byazanye impinduka mu gihugu.
Mu ijambo rye, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Jean Claude Musabyimana yagaragaje ko urubyiruko rw'Abakorerabushake ari abo gushimirwa. Ati "“Urubyiruko rwatweretse ko rwiteguye gukomeza umurage wo kubaka u Rwanda no gusigasira ibyagezweho binyuze mu bukorerabushake. By’umwihariko, urubyiruko rwiyemeje gukomeza kwimakaza isuku haba ku mubiri, aho tugenda, aho dukorera n’aho tuba hose mu gihugu.”
Ubwo yari
ahawe umwanya ngo agaruke ku rugendo rwe rwo kwiteza imbere no gutinyuka nk'urubyiruko,
Niyosenga Emmanuel yavuze ko mu myaka itanu ishize atatekereza ko azaba ageze ku
ntera agezeho muri iki gihe.
Uyu musore
yavuze ko inzu y'imideli ye ya Kazem kuva yashingwa mu 2020, yagize uruhare mu
kwambika abayobozi mu nzego zinyuranye, ibyamamare, abakinnyi ba filime n'abandi,
ku buryo bibatera ishema iyo babonye hari userukanye umwambaro bahanze.
Ati
"Iyo mbonye nk'umuyobozi yambaye igihangano cyanjye nahanze ni ibintu numva
binteye ishema, kandi si nibyo gusa birantunze. Mfite abo nahaye akazi bafite
icyo bagezeho, kubera ubuyobozi bwiza."
Ni gute yisanze mu guhanga imideli?
Uyu musore
yavuze ko guhabwa umwanya agatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwiteza imbere
nk'urubyiruko, ari ibintu atigeze atekerezaho kuko yakuriye mu buzima
bw'ubushomeri, kandi yari n'umukorerabushake mu karere ka Muhanga.
Avuga ko
n'ubwo yari mu bakorerabushake yahoraga atekereza icyo yakora kikamuteza imbere.
Asobanura muri mashuri yize ibijyanye n’amashyamba, ariko kubera gukurikira
uruhande rw'umubyeyi wari umudozi, yaje kwisanga mu guhanga imideli
Ati
"Nakuze Mama wanjye ari umudozi. Nahoranaga nawe ndeba ibyo akora n'uko
abikora nkumva n'ikintu nkunze. Nakundaga ikintu cyo kwambara ngira n'amahirwe
Mama wanjye n'ibyo yakoraga, namurebereragaho, akanyemerera nkabyiga."
N'ubwo
byari bimeze gutya ariko, umubyeyi we yifuzaga ko yakora akazi gatandukanye n'ibyo
we akora. Avuga ko akazi k'ubudozi nyina yakoraga, amafaranga yavagamo yayifashishaga
mu gushakisha ibibatunga ndetse no kubishyurira amashuri yisumbuye na Kaminuza.
Niyonsenga avuga ko muri we yahoranaga inyota yo kwibaza uko yakora ubudozi mu buryo bugezweho akiteza imbere ndetse n'igihugu muri rusange.
Mu 2018
yitabiriye amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi hagamijwe kugirango ubumenyi urubyiruko
rufite mu indanga Ndangamuco bubyazwe amasaruro.
Ni
amahugurwa yasize Niyonsenga abonye ko ubumenyi afite yabwifashisha mu kwiteza
imbere. Ati "Ndagije amahugurwa nabonye ko gutangira 'Business' bidasaba
ibyamirenge. Bidasaba kuba ufite amafaranga menshi."
Uyu musore
yashimangiye ko atangira inzu y'imideli ya Kazem yari afite imishani imwe
idoda, kandi byamusabye kwimukira mu Mujyi wa Kigali mu 2020.
Kwimukira
mu Mujyi wa Kigali, byari mu murongo wo kugirango yegere abo yashakaga kujya yambika
barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.
Urugendo
rwe rwatangiye mu gihe cya Covid-19, aho avuga ko n'ubwo yahuye n'imbogamizi
atigeze acika intege kuko yari azi icyo ashaka.
Agitangira
guhanga imyambaro, yandikiraga ku rubuga rwa Instagram, abahanzi banyuranye akababwira
ko ashaka gukorana n'abo, hari abagiye bamusubiza, abandi ntibagire icyo
bavuga.
Mu rugendo
rw'imyaka ine amaze atangiye guhanga imyambaro, afite abakozi 15 bahoraho
ahemba ku kwezi, kandi ubu afite aho akorera hari n'imishani 20 zikora akazi ka
buri munsi.
Uyu musore
yabwiye urubyiruko kugerageza kwiyima kandi bakagira intego mu rwego rwo
gutegura ejo hazaza h'abo. Ati "Kuko hari amafaranga menshi tuba twumva ko
ari macye mu by'ukuri yagira akamaro nk'uko nabibabwiye kugirango utangire
'Business' cyangwa ikindi kintu ntabwo bisaba ibyamirenge..."
Niyosenga
yavuze ko n’ubwo yari umukorerabushake yatekerezaga uko yakwihangira imirimo
Niyosenga yabwiye urubyiruko gukoresha bicye bafite mu rwego rwo kugera ku nzozi z’abo
TANGA IGITECYEREZO