RFL
Kigali

Yampozaga umubabaro! Clarisse Karasira yavuze inkomoko y’indirimbo “Ibihe” yasohoye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/08/2020 17:34
1


Umuhanzikazi Clarisse Karasira ukora injyana ya gakondo yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Ibihe” atangaza ko yamubereye akabando yicumba igihe yayandikaga kugeza n’ubu mu rugendo arimo.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 05 Kanama 2020 afite 04 n’amasegonda 40’.

Amajwi yayo amaze umwaka atunganyijwe, kuko yatangiye kuyakora muri Nyakanga 2019.

Ni indirimbo ifite ubutumwa buhumuriza abantu bari mu bihe bigoye muri iki gihe.

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko yatangiye guhanga iyi ndirimbo mu 2016 ubwo yakoraga kuri Radio Ishingiro mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Icyo gihe nibwo yari agitangira kubona imihindagurikire y’ibihe mu mibereho y’abantu; abababara, abanezerwa, abanyura mu bihe bigoye n’abanyura mu bihe biryoshye.

Clarisse avuga ko amaso ye yiboneye abantu bagorwa n’ibihe runaka, ariko bakagera aho bakabivamo bakagera mu bihe byiza.

‘Ibihe’ ni imwe mu ndirimbo ze nawe avuga ko imufasha kuko yampuhozaga umubabaro mu bihe bimwe na bimwe.

Yibuka ukuntu kenshi iyo yabaga agiye ku kazi yagenda aririmba mu nzira yibaza niba nawe azagera aho akagera ku nzozi ze.

Clarisse yifuza ko abazumva iyi ndirimbo izabafasha “Ikabibutsa ko ibibi n’ibyiza byose banyuramo hari umugenga wabyo, bubahe (bemere, bakire) ingengabihe ye kuko ibihe bihinduka.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Producer Jay P afatanyije na Sam n’aho amashusho yakozwe na AB Godwin.



Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo "Ibihe" yanditse guhera mu 2016 ubwo yibazaga igihe inzozi ze zizabera impamo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IBIHE" YA CLARISSE KARASIRA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mushimiyimana bonnel3 years ago
    Mwramutse ute naturabkunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND