RFL
Kigali

Yamunigiye muri studio! Bob Pro yise ‘umurwayi wo mu mutwe’ umuhanzi wamushinje gukorana n’umupfumu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/05/2019 20:47
1


Umuhanzi Nsengimana Benjamin [Benno View] arashinja Bob Emmanuel [Bob Pro] ko afite umupfumu bakorana ari nawe wamufashije kuzamura benshi mu bahanzi bazwi. Ngo Bob yamweretse ubutumwa yandikiranaga n’uwo mupfumu amubwira ko nawe niba yiteguye yatanga amafaranga ‘akamukorera amabara’ akamamara.



Benno View yabwiye Inyarwanda.com ko umwaka wirenze akoreye indirimbo kwa Bob Pro ariko kugeza ubu ngo yarahebye. Yubuye dosiye bitewe n’uko yashatse kwirengagiza ubuhemu yakorewe na Bob nyuma akamuhamagara amusaba ko yakongera kumufasha akamukorera indirimbo undi akamutuka kuri nyina 'ibitutsi' atifuza gusubiramo.

Yivugira ko umunsi wa nyuma aherukana na Bob Pro agiye gufata indirimbo ye yamunigiye muri studio yemera gusiga fagitire y’amafaranga 70, 000 Frw yishyuriyeho indirimbo n’ibihumbi 10 Frw yari amusigayemo.

Benno View yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2015. Imyaka ibiri yakurikiyeho yabaye nk’ucogora biturutse ku rupfu rw'umubyeyi we. Yongeye kubura umutwe mu 2018 ahera ku ndirimbo yise ‘Mukorogo’ yakoreye kwa Bob.

Atangira urugendo rw’umuziki na mbere yaho yakurikiranaga bya hafi ibikorwa bya Bob akumva ni umuntu ukora ibihangano neza kandi uzamura n’abahanzi bakizamuka. Yumvise ariwe Producer mwiza bakorana nk’umuhanzi washakaga iterambere ry’umuziki we.

Yashakishije nimero ya Bob baravugana amwemerera ko bakorana akigera muri studio baganira ku bijyanye n’ikorwa ry’indirimbo n’ibiciro byayo. Avuga ko Bob yatangiriye ku biciro biri hejuru amubwira ko indirimbo ikorerwa 150, 000Frw.

Baje kumvikana ko indirimbo izakorerwa amafaranga 80,000 Frw. Yishyuye 70,000Frw asigaramo 10,000Frw. Yemeranya na Bob Pro ko azajya akora indirimbo ye ku wa Gatatu saa tatu z’ijoro amuha beat (soma biti) y’indirimbo amubwira ko ajya kuyiga akazagaruka muri studio bagafata amajwi y’indirimbo.

Uyu muhanzi yadutangarije ko indirimbo yakozwe muri Gashyantare 2018, agera muri Gicurasi atarayibona. Yatangiye kwandikira Bob akanyuzamo akamuhamagara amubaza ibijyanye n’indirimbo ye undi akamusubiza ko yagiye kureba umupira, ubundi akamubwira ko yagiye muri Uganda...

Bob yaje kubwira Benno kumusanga kuri studio saa saba z’ijoro yitwaje fagitire n’amafaranga 10, 000Frw yamusigayemo, hari muri Gicurasi 2018.

Benno avuga ko n’ubwo iyi ndirimbo yari yakozwe haburagamo jingo (jingle) na mastering. Saa saba z’ijoro yageze kuri studio, yumvishwa indirimbo akimara kuyumva yabwiye Bob ko haburamo jingo (Bob Pro on the beat) asubizwa ko kugira ngo ishyirwemo yishyura andi mafaranga 200, 000Frw.

Ati “Naramubwiye nti ko jingo itarimo ansubiza ko kugira ngo jingo ayinshyiriremo mwongera 200, 000Frw. …ati wapi man wabaza na ba The Ben kubashyiriramo jingo barabinsaba. Hari igihe bakora indirimo atari njye wayikoze nkabashyiriramo jingo bakanyishyura.”

Bob yamubwiye ko afite umupfumu bakorana yitwaye neza yamufasha kwamamara:

Avuga ko ari muri studio na Bob yamubwiye ko yitwaye neza yamufasha indirimbo ye igakundwa . Ati “Yarambwiraga ngo njyewe mfite umupfumu wanjye witwaye neza nagukorera ‘amabara’ indirimbo ikamamara 'kurya hit’ ngo cyangwa se wanakwitwara nabi ubwo nyine urabyumva, ankanga bya ‘danger’,”

Yavuze ko we yanze gukorana n’abapfumu ngo bitewe n’uko ari umukirisitu. Bob yamubwiye ko niba adashaka gutwara indirimbo amuha fagitire ndetse n’amafaranga 10 000Frw yamusigayemo. Avuga ko yabanje kwanga Bob ahita afunga studio amushyira ku meza atangira kumuniga.

Ati “...Yaramfashe anshyira ku meza aramfata araniga bya ‘danger’. Yarantsikamiye ampeza umwuka ati ‘ndakwica ntutampereza’ uragwa hano. Ni n’uko yambwiraga kuko njye nabonaga ameze nk’umuntu [...]’.”

Yanzuye gutanga ibyo yasabwaga na Bob ahita asohoka ajya kuri Police gutanga ikirego. Bamubwiye ko nta kintu na kimwe kigaragaza ko Bob yamuhemukiye ahubwo ko akwiye kujya mu nzego zishinzwe aba-Producer.

Icyo gihe ngo hari nka saa munani z’ijoro. Yari afite ibyo yandikiranye na Bob ndetse n’amajwi yafashe y’ibyo bagiye baganira. Ibi bimenyetso byose yabyerekanye kuri police ndetse no mu rwego rushinzwe aba-producer ariko ngo yagize amahirwe make atakaza telefoni ku buryo ubu atabasha kubibona.


Yitabaje Jay P ukuriye aba-Producer …

Avuye kuri Police yitabaje Urwego rushinzwe aba-producer arega Bob ko ‘yanze kubahiriza amasezerano bagiranye’.

Habimana Samuel Umunyamabanga wungirije wa Ikembe Rwanda Modern Music Union ku wa 25 Gicurasi 2018 yandikiye ibaruwa Umuyobozi Mukuru wa RAPO amumenyesha ikibazo Nsengimana Benjamin [Benno view] yagiranye na Producer Bob amusaba ko yafasha kukemura iki kibazo.

Gatsinzi Jean Paul [Jay P] Umuyobozi w’itsinda ry’abatunganya indirimbo mu Rwanda (Producers), yabwiye INYARWANDA ko atunguwe no kuba iki kibazo kitarakemuka kuko ngo ubwo aheruka kuvugana na Bob yari yamubwiye ko indirimbo yayihaye Benno view, ati “birantangaje kumva ko ataramuha indirimbo.”

Bob yabwiye Jay P ko ikibazo afitanye na Benno View atari indirimbo ahubwo ari jingo yanze gushyiramo. Jay P avuga ko Producer ku ‘burenganzira bwe ashobora gukora indirimbo ariko ko ntashyiremo jingo’.

Yavuze ko hari benshi baba bifuza ko jingo yumvikana mu ndirimbo bakorewe ariko kandi ngo nabyo bisaba andi mafaranga. Ati “…Hari abakiriya benshi baba babyifuza bati nshyiriramo Jay P Producer cyangwa Bob Pro ibyo ng’ibyo rero bisaba indi ‘cost’.

Yakomeje ati “Hari igihe uba ureba ugasanga umuntu adafite ‘quality’ utari ‘proud’ y’ibyo wamukoreye ‘donc’ ataririmba neza. Noneho rero Bob ni cyo kibazo ngo yagize undi rero arahatiriza amuca amafaranga”.

Avuga ko Bob yabwiye Benno View ko kugira ngo jingo yumvikane mu ndirimbo ye amwongera 50,000 Frw. Ku bijyanye n’uko Benno View yavuze ko yamunigiye muri studio, ngo si byo ahubwo yasohowe muri studio ‘nabi’. Jay P avuga ko Benno View atakomeje kwibutsa ikibazo cye ubu cyakabaye cyaracyemutse.


Producer Bob yireguye….

Bob Emmanuel [Bob Pro] yatangarije Inyarwanda.com ko nta mupfumu akorana nawe ndetse ko atanze guha indirimbo Benno View. Yavuze ko atamunize kandi ko iyo bibaho uyu musore yakabaye yaratanze ikirego muri police. Ngo ni ‘umurwayi wo mu mutwe’ ushaka kuzamukira ku izina afite.

Yavuze ko ibijyanye n’ibiciro by’indirimbo ari ibanga ry’akazi kuko buri wese afite uko akora. Yongeraho ko niba koko barakoranye uyu musore yakabaye afite fagitire yishyuriyeho indirimbo ariko ngo ntayo agaragaza. Yavuze ko hashize igihe kinini niba koko afite ibimenyetso yagakwiye kuba yaritabaje police akerekana ibimenyetso by’uko yamunigiye muri studio.

Yahamirije INYARWANDA ko adakorana n’umupfumu nk’uko Benno View yabitangaje. Yabisetse cyane avuga ko ari ‘amakuru y’imyidagaduro nyine’. Ati “…Ikindi man njye ntabwo ngira umupfumu man hari ibintu….Sinzi tuuuu ni showbiz tuuu gusa urumva uwo muntu afite ikibazo cyo mu mutwe ni cyo cyonyine nakubwira too”

Yakomeje ati “Kandi ikindi niba yumva ashaka gukora umuziki […] ok n’ubundi ni uburenganzira bwe kuvuga icyo ashaka n’ubundi twabijemo bino bino buri mu muntu agomba kwemera ko agomba kuvugwa,”

Bob yavuze ko gushyira jingo mu ndirimbo yakoze ari uburenganzira bwe atari ubushake bw’umuhanzi kuko ngo hari igihe umuhanzi ajya muri studio ategeka uko indirimbo ikorwa ntashake ko producer hari icyo yamwunganiraho. Ngo ibyo bituma producer atagira ubushake bwo kwiyitirira igihangano.

Yakomeje ati “Niba umuhanzi akuzaniye igihangano akagutegeka n’uko agomba kuririmba utamuhaye ibitekerezo byose yanze ko umuha ibitekerezo ntabwo ashobora kugutegeka ngo ushyiremo jingo ubimwemerere kuko nawe hari ibyakwangiza izina ryawe.

“Niba nkoreye umuhanzi akanyemerera ko muha ibitekerezo byose numva nshaka namushyiriramo jingo. Ariko niba antegeka ibitekerezo by'iwe yifuza byose indirimbo nkaba numva nacyo yamamarira ntabwo nakwirigwa njya gushyiramo jingo,”

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BENNO VIEW WASHINJE BOB PRO GUKORANA N'UMUPFUMU

KANDA HANO UREBE BOB PRO AVUGA KU NYITURANO YA BURAVAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • chantal5 years ago
    UMUSORE MWIZA NKUYU WUMUNYAMUGYI KWELI AKAJYA MUBAPFUMU????? MUZARANGIRANABI MUBONUKO SHITANI AHEMBANABI





Inyarwanda BACKGROUND