RFL
Kigali

Yari azi ko yanduye SIDA! Neg G yahishuye byinshi birimo n’ingeso za Riderman-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/07/2020 17:26
0


Umuraperi Ngenzi Serge uzwi nka Neg G The General yagiranye ikiganiro kihariye na InyaRwanda TV aduhishurira ko hari igihe cyageze akabatwa n’ingeso y’ubusambanyi ku buryo muri we yari yaramaze kwakira ko yanduye SIDA. Yakomoje ku mwihariko wa Riderman babanye mu itsinda rimwe anavuga inenge ze.



Neg G The General wari warajyanywe Iwawa mu kigo ngororamuco kubera gukoresha ibiyobyabwenge akaza gusubizwa mu buzima busanzwe mu ntagiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, yavuze ko usibye kuba ibiyobyabwenge byarasubije inyuma ibikorwa bye bya muzika bikamwangiriza ahazaza, byanamushoye mu busambanyi ku buryo muri we yari yaramaze kwakira ko yanduye agakoko gatera SIDA .

Ati "Nari naratinye kujya kwipimisha ariko kubera ko mbere yo kujyanwa Iwawa kugupima biba itegeko nagiyeyo ubu ndashima Imana ko nasanze ndi muzima". Yakomeje avuga ko nyuma yo gupimwa ategereje igisubizo nta cyizere yari yifitiye kubera ko yari azi neza ibyo yakoze. Muganga akimara kumuha igisubizo ngo ntiyahise yemera ko ari icye ahubwo yaramubwiye ngo yibeshye kuko nta cyizere na gito yari yifitiye.

Uyu muraperi yavuzweho kutumvikana na Rideman babanye mu itsinda UTP Soldiers, ubu bushyamirane hagati yabo bwatangiye mu 2008. Nyuma yo kuva Iwawa, Neg G yagaragaye mu bitangazamakuru avuga ko yifuza kunga ubumwe na Riderman. Ibi yongeye kubigarukaho mu kiganiro twagiranye anagaruka ku mwihariko wa Riderman n’inenge ze bakibana muri UTP Soldiers.

Neg G The General ati "Inenge navuga ko groupe UTP atayihaga imbaraga nk’izo yashyiraga mu bikorwa bye’’. Naho ku bijyanye n’umwihariko we yavuze ko Rideman ashoboye ngo iyo bahuriraga muri studio ikintu bakoraga cyagombaga kuba kiri ku rwego rushimishije kuko buri wese yabaga ashaka kugaragaza ko ashoboye. 

Yatanze urugero avuga ko iyo babaga bahuriye mu ndirimbo hari igihe umwe yazaga yakumva uko mugenzi we yaririmbye agasaba Producer ko yakongera nawe agasubiramo mu rwego rwo kurushaho kubinoza ngo mugenzi we atamurusha. Aha ngo hari igihe umwe yashoboraga kubeshya ko yari arwaye ibicurane kugira ngo byanga bikunda asubiremo mu gihe yumvise hari uburyo mugenzi we yaririmbye neza kumurusha.

Neg G aherutse gushyira hanze indirimbo yise Bapinge avuga ko ari umusogongero w’ibikorwa ari gutegurira abakunzi be. Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo agararagaza ko nawe agarutse mu ruhando rwa muzika agacira abandi bahanzi amarenga ko bagomba kumwitega.

Hari indirimbo nyinshi yakoze zitagiye hanze agikoresha ibiyobyabwenge, izi zose ngo arateganya kuzishyira kuri Youtube channel ye zibumbiye ku cyo yise nka kasete yatakaye. Ari gukora kuri Album ye igomba kuzajya hanze mu minsi ya vuba ikazakurikirwa no gushyira hanze Mix tap y’indirimbo za UTP Soldiers kugira ngo zigire aho zibarizwa kuko ubu ntaho ushobora kuzibona.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NEG G







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND