Umukobwa ukomoka muri Kenya yarize nk’abana amaze ku menya ko umusore bamaranye imyaka itatu mu rukundo yamubeshyaga ko bazabana, nyuma aza kumenya ko ari umupadiri muri Amerika.
Umupadiri ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yariyoberamije ajya mu rukundo n’umukobwa imyaka igera kuri itatu, urukundo
rurakura ariko byabaye imyaku ubwo iyi nkumi yavumvuraga ukuri.
Mu busanzwe aba padiri ntibemerewe gushaka abagore
cyangwa gukundana n’abagore kuko imyemerere yabo ivuga ko baba barihaye Imana
ubuzima bwabo ntaho bagomba guhurira n’urushako.
Uyu mukobwa asobanura ikinazo cue yagize ati “Ubwo namenyaga ko umusore twakundanye imyaka itatu ari umupadiri muri Amerika narumiwe, ndababara gusa mubaza impamvu yabyo.
Yasobanuye avuga ko yankunze cyane bitavugwa akumva yareka n’imyizerere ye.
Uretse agahinda nabuze umwanzuro”.
Uyu mukobwa watekerezaga ko agiye kubana n’umukunzi
we, yanditse amagambo ababaje ku rubuga rwa Intagram asaba ko bamugira inama
y’icyo yakora nyuma yo kubeshywa imyaka igera kuri itatu agatakaza igihe cye.
Gusa nyuma y’ibyabaye, bigaragarako uyu mupadiri
yahisemo guhisha ibyo akora kubera yari yakunze bya nyabyo, akirinda ibyatuma
atakaza uyu mukobwa yari yarakunze.
Uyu musore amaze kumenya ko uyu mukobwa ashobora
kumuvumbura, yamwambitse impeta igitaraganya ndetse asaba yo yasezererwa mu
mirimo ye, agamije kwibohora akajya hanze nk’abandi akazashyingiranwa n’uyu
mwari.
Uwambitswe impeta yasabye ko yagirwa inama kuko we yumva yabuze
aho yakwirwa nyuma yo kuvumvura iryo banga yahishwe, ndetse arumva bitabaho
kugumana na padiri.
Source : FOM
TANGA IGITECYEREZO