Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yatangaje ko yongeye kugirana ibiganiro n'umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania biganisha ku kuba bakorana indirimbo, byaje bisanga indi mishinga y'indirimbo ebyiri yakoranye na Israel Mbonyi ndetse n'iyo afitanye n’umuraperi Bull Dogg.
The Ben ari
mu banyamuziki bakomeye bahora bahenzwe ijisho! Nawe avuga ko amaze iminsi
ahugiye mu gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga y'indirimbo yakoranye
n'abahanzi banyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse n'abo mu mahanga.
Mu kiganiro
n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yavuze ko
mu mishinga y'indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi harimo indirimbo ebyiri
yakoranye n'umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi
bakoreye muri studio ya Country Records.
Yavuze ko
izi ndirimbo ziri hafi. Ati "Ni indirimbo ebyiri, imwe yamaze gufatirwa amajwi
nibaza ko mu gihe kidatinze igomba gusohokera Abanyarwanda."
The Ben
yavuze ko Israel Mbonyi ari inshuti ye ya hafi. Ati “Mbonyi ni umwe mu nshuti
zanjye. Gukorana nawe ntabwo bisaba kubitegura.”
Muri iki
gihe, uyu muhanzi ari kwitegura kujya gukorera igitaramo muri Capital One Arena
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitaramo azahuriramo n'abarimo Li John,
Onyx, Diamond, Otile Brown n’abandi.
The Ben
agiye kujya muri Amerika mu gihe yamaze gufata amajwi y'indirimbo yakoranye na
Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, ndetse birashoboka ko
yakorana indirimbo na Diamond.
Ati
"Hari indi ndirimbo ishoboka na Diamond, yego! Ntabwo irafatirwa amajwi,
ariko n'ibiganiro twaganiye bishobora kujya mu bikorwa vuba aha.”
Indirimbo
ya mbere 'Why' yakoranye na Diamond yagiye kuri shene y'uyu muhanzi, kuri iyi
nshuro The Ben yavuze ko izajya kuri shene ye ya Youtube.
Yavuze ko
nta gikombo yigeze agira mu kuba 'Why' yarashyizwe ku rubuga rwa Diamond. Ati
"Nta gihombo byanteye. Nibaza ko indirimbo ikurikira ari igihe cyo
kugirango ijye kuri shene yanjye... Nta gihombo byanteje.
Uyu muhanzi
yavuze ko hari indirimbo yari yakoranye na Tuff Gang itigeze ijya hanze, kandi
ko ari gutekereza kuba yanashyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperi Bull
Dogg.
Yavuze ko
gushyira hanze indirimbo bisigaye bisaba ibintu byinshi birimo nko kuba
kompanyi zicuruza umuziki zibanza guhura ku mpande zombi mbere y'uko indirimbo
ijya hanze.
Ati
"Nk'uko nabikubwiye muri iki gihe iyo tugiye gusohora indirimbo kompanyi
zacu zidufasha mu gusakaza indirimbo zirabanza zigahura, zikamenya indirimbo ikwiye
kubanza, ntabwo bicyoroshye nka mbere."
The Ben yavuze ko ari gutekereza kubanza gushyira hanze indirimbo ye bwite, kuko yijeje abakunzi be ko muri Gicurasi 2024 azashyira hanze indirimbo nshya nyuma ya “Ni Forever.’
The Ben yavuze ko gukorana indirimbo n'umuhanzi bahuza bimworohera kurusha abandi mu muziki
The Ben
yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Diamond bitanga icyizere cyo kongera
gukorana indirimbo
The Ben
yavuze ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi zizasohoka mu gihe kiri
imbere
The Ben yavuze ko yasabye imbabazi Bull Dogg nyuma y’uko indirimbo bakoranye itagiye hanze ku gihe bari bavuganye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN AVUGA KU MISHINGA YE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND
TANGA IGITECYEREZO