RFL
Kigali

Yvan Buravan yatangaje ibihugu 12 agiye gukoreramo ibitaramo bizazenguruka Afurika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2019 7:54
0


Mu minsi ishize nibwo Yvan Buravan yatsinze irushanwa rya Prix decouvertes aho yabaye umunyarwanda wa mbere uryegukanye, uyu muhanzi kuryegukana byamuhesheje amahirwe yo gufashwa gutegurirwa ibitaramo bizenguruka Afurika, kuri ubu uyu muhanzi yamaze gutangaza ibihugu 12 azataramiramo mu bitaramo bizenguruka Afurika.



Umuhanzi wese utsinze iri rushanwa rya Prix Decouvertes ategurirwa ibitaramo bizenguruka ibihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw'igifaransa, kuri ubu Yvan Buravan akaba agiye gukora ibitaramo cumi na bibiri mu bihugu cumi na bibiri, ibitaramo bizatangira tariki 20 Gashyantare 2019 kugeza tariki 23 Werurwe 2019.

Nyuma y'ibi bitaramo Yvan Buravan akazataramira i Paris mu Bufaransa arinaho azashyikirizwa igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes. Yvan Buravan azajya muri ibi bitaramo avuye muri Amani Festival, iserukiramuco rya muzika rizaba tariki 15 -17 Gashyantare 2019 aho yatumiwe. uyu muhanzi akazava muri iri serukiramuco ahita yerekeza muri uru ruhererekane rw'ibitaramo agiye gukorera mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Ibi bitaramo bizatangirira muri Mali mu mujyi wa Bamako tariki 20 Gashyantare 2019, tariki 22 Gashyantare 2019 Yvan Buravan yerekeze muri Benin mu mujyi wa Cotonou bukeye bwaho tariki 23 Gashyantare 2019 yerekeze muri Togo aho azataramira mu mujyi wa Lome. Nyuma y'iki gitaramo tariki 27 Gashyantare 2019 azataramira muri Tchad mu mujyi wa N'djamena.

Yvan Buravan

Ibitaramo Yvan Buravan agiye gukorera muri Afurika...

Tariki 2 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Niger mu mujyi wa Niamey tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramira muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti. Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Uyu muhanzi nasoza ibi bitaramo azahita agaruka mu Rwanda aho azaba aje kwifatanya nabandi banyarwanda muri gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, nyuma y'ibi bihe Yvan Buravan azahita yerekeza mu Bufaransa aho azakorera igitaramo gikomeye agashyikirizwa n'igihembo cye nk'umuhanzi wegukanye Prix Decouvertes. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND