RFL
Kigali

Yvan Buravan yataramiye i N’Djamena muri Tchad mu gitaramo cyitabiriwe n'abatari bacye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/02/2019 8:58
1


Tariki 20 Gashyantare 2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bye byo kuzenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma y’ibitaramo bitatu yari amaze gukora Yvan Buravan yakoze igitaramo cye cya kane cyabereye muri Tchad.



Atangira ibi bitaramo Yvan Buravan yahereye muri Mali, Benin na Togo. Kuri ubu hari hatahiwe igihugu cya Tchad aho yataramiye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019. Igitaramo cya Yvan Buravan mu gihugu cya Tchad cyabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu ariwo N’Djamena ahitabiriye abatari bacye mu batuye muri iki gihugu nk'uko binagaragara mu mashusho yafatiwe muri iki gitaramo.

Yvan Buravan

Ibitaramo Yvan Buravan akorera muri Afurika...

Nyuma y’iki gitaramo Yvan Buravan ntakuruhuka yagize kuko we n’ikipe ye bahise bafata indege berekeza muri Niger aho bagomba gutaramira kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019, nyuma yaho tariki 6 Werurwe 2019 ataramire muri Congo Brazaville, tariki 9 Werurwe 2019 azataramire muri Guinee Equatorial mu gihe tariki 12 Werurwe 2019 azataramira muri Djibouti.

Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan azataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 azataramira muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 ataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 azataramira muri Angola i Luanda.

Yvan Buravan

Ikipe iri gufasha Yvan Buravan

Yvan BuravanYvan BuravanYvan BuravanYvan BuravanYvan Buravan yakoreye igitaramo cyiza muri Tchad





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • RUKUNDO Maurice5 years ago
    Kbx bravan turamwera





Inyarwanda BACKGROUND