RFL
Kigali

Yvan Buravan yataramiye muri Djibouti aho yavuye yerekeza muri Madagascar –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/03/2019 8:40
0


Tariki 20/02/2019 ni bwo Yvan Buravan yatangiye ibitaramo bizenguruka umugabane wa Afurika, kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi baba begukanye igihembo cya Prix Decouvertes gitangwa na Radiyo y’abafaransa RFI. Nyuma yo kuva muri Guinee Equatorial uyu musore yataramiye muri Djibouti aho yanahise ava yerekeza muri Madagascar.



Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2019 ni bwo Yvan Buravan yataramiye mu gihugu cya Djibouti aho ari gukora umuziki wa Live abifashijwemo n’itsinda ry’abacuranzi bavanye mu Rwanda, aba bakaba aribo n'ubusanzwe bamucurangira. Nyuma y’iki gitaramo nta kuruhuka Yvan Buravan yahise yerekeza muri Madagascar aho afite igitaramo kuri uyu wa  Gatanu tariki 15 Werurwe 2019.Yvan BuravanIbitaramo bya Yvan Buravan

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 15 Werurwe 2019 Yvan Buravan n’ikipe imufasha gucuranga barataramira muri Madagascar, tariki 20 Werurwe 2019 muri Gabon, tariki 22 Werurwe 2019 bataramire muri Sao Tome mu gihe bukeye bwaho tariki 23 Werurwe 2019 bazataramira muri Angola i Luanda.

Yvan Buravan

Yvan Buravan yataramiye muri Djibouti  

Yvan Buravan

Uyu muhanzi yeretswe urukundo muri Djibouti

Yvan BuravanNyuma y'igitaramo abanyarwanda batuye muri Djibouti bafatanye ifoto y'urwibutso banamusezeraho cyane ko yari agiye kugenda...





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND