RFL
Kigali

Yverry agiye guhurira ku rubyiniro rumwe n’umufaransa Slaï muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2019 16:05
0


Umunyamuziki Rugamba Yves wamamaye nka Yverry agakundwa mu ndirimbo ‘Nkuko Njya Mbirota’, yatumiwe mu gitaramo gikomeye Kigali Jazz Juction azahuriramo n’umufaransa Slai ndetse n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi Neptunez Band.



Yverry watumiwe muri Kigali Jazz Junction yinjiye muri ‘studio’ bwa mbere mu 2011, atangirira ku ndirimbo yise ‘Igihango’ yakozwe na Producer Ishimwe Clement wa Kina Music. Amaze gukora indirimbo nka :’Nduwawe’, ‘Uragiye’, ‘Nkuko njya mbirota’ , ‘Atari wowe’, ‘Uzambabarire’ n’izindi nyinshi

Umufaransa Slai witegura gutaramira abanyarwanda, yakoze indirimbo nyinshi zakomeje izina rye mu gihe amaze mu mwuga w’umuziki. Indirimbo ye ‘Tout au fond des océans’ yasubiyemo (iy'umwimerere ni iya Thierry Cham) yatumbagije ubwamamare yasohotse mu myaka icyenda ishize ;  akundwa mu njyana ‘Tropical’ ndetse na ‘Caribbean’, mu Rwanda azwi na benshi binyuze mu njyana ya ‘Zouk’.

Yverry watumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 22 Gashyantare 2019, kizabera Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Kwinjira ni ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (VIP)  ni ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw), ku meza y’abantu umunani ni ibihumbi magana abiri mirongo ine (240 000 Frw).


Umufaransa Slai aritegura gutaramira mu Rwanda.

UMVA HANO 'UZAMBABARIRE' YA YVERRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND