RFL
Kigali

Yverry yasohoye indirimbo nshya yashimyemo umukunzi we wabaye impamvu y’umunezero-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2020 9:04
0


Rugamba Yverry ukoresha izina rya Yverry mu muziki, yasohoye indirimbo nshya “Uziye igihe” yashimyemo umukunzi we Uwase Vanillah bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo rwashibutsemo inganzo ya zimwe mu ndirimbo yagiye asohora.



Iyi ndirimbo “Uziye igihe” yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2020. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Bob Pop ndetse na Didier Ntwari. Ni indirimbo isohotse mu gihe uyu muhanzi yitegura gusohora Album ‘Love you more’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Yverry yavuze ko yanditse iyi ndirimbo “Uziye igihe” agendeye ku buzima bw’urukundo anyuranamo n’umukunzi we. Avuga ko yanyuze muri byinshi ariko kuva umukunzi we yakwinjira mu buzima bwe yabaye impamvu y’umunezero we’.

Yagize ati “Ni byo yaziye igihe. Yaje mu gihe navuga ko ari icy’uburumbuke. Urumva ni nabwo Album yanjye igiye kuba nayo iziye igihe azayireba atari ukuza mubwira ngo byari bimeze gutya.”

Yakomeje ati “Yaje narabonye abantu benshi bafatika bafite intego nziza ku buzima bwanje. Mu by’ukuri mfite ibintu bifatika bitanga icyizere.”

Muri iyi ndirimbo avuga ko yamaze igihe kinini nta byishimo ariko ko kuva yamenyana n’uyu mukobwa yabaye impamvu y’umunezero we udashira.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Yverry n’umukunzi we Uwase batangiye gusohora amafoto n’amashusho abagaragaza bari mu munyenga w’urukundo bakabiherekesha amagambo y’imitoma bombi babwirana ubutitsa.

Yverry avuga ko umunsi azamurikiraho Album ya mbere awugereranya n’ubukwe bwe. Ati “Ni Album ya mbere ngiye kumurika iranga urugendo rwanjye rw’umuziki. Kuri njye ndabigereranya n’ubukwe bwanjye kuko ni umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye.”

Uyu muhanzi azamurika Album kuwa 14 Gashyantare 2020 ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’.

Yverry ni umwe mu banyeshuri bari ku isoko ry’umuziki batanzwe n’ishuri rya muzika rya Nyundo. Indirimbo ze zamuhesheje umugati mu bukwe yagiye aririmbamo ahanini bitewe n’amagambo y’urukundo azigize.

Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo “Nkuko njya mbirota”, “Uragiye”, “Uzambabarire” n’izindi. Ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite! Amaze kuririmba mu bitaramo no mu birori bikomeye kandi yanakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Umuhanzi Yverry amaze iminsi ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we Uwase

Yverry yasohoye indirimbo ya munani kuri Album yise 'Love you more' azamurikira muri Serena Hotel

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UZIYE IGIHE' YA YVERRY YASHIMYEMO UMUKUNZI WE


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND