RFL
Kigali

Yverry yavuze icyatumye ahitamo King James, Bruce Melodie n’abandi bazamufasha amurika Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/01/2020 11:21
0


Umuhanzi Rugamba Yverry ukoresha izina rya Yverry mu muziki, yatangaje ko buri muhanzi yashyize ku rutonde rw’abazamufasha mu gitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise ‘Love you more’ afite ikintu kinini yakoze mu buzima bwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.



Uyu muhanzi aritegura kumurika Album ku munsi w’abakundana ‘Saint Valentin’ ku wa 14 Gashyantare 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 nibwo yateguje imurikwa ry’iyi Album yakubiyeho indirimbo 12 ziranga urugendo rwe mu muziki rw’imyaka itandatu yaharuye kuva ku ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Azakora iki gitaramo ashyigikiwe n’umuhanzi King James, Andy Bumuntu, Queen Cha, Bruce Melodie ndetse na Cyusa Ibrahim.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA, ko buri muhanzi yashyize ku rutonde rw’abazamufasha bafitanye amateka kandi ko hafi ya bose bahuriye ku kuririmba ku rukundo nk’uko nawe abikora mu ndirimbo ze zitandukanye.

Yagize ati “Witegereje neza urabona ko buri muhanzi nashyize ku rutonde afite indirimbo zivuga ku rukundo kandi zikunzwe. Twubatse ubushuti na mbere y’uko twinjira cyangwa se bo binjira mu rugendo rw’umuziki.”

Yavuze ko umuhanzi Andy Bumuntu babanye igihe kinini na mbere y’uko buri wese amenyekana ariyo mpamvu yamushyize ku rutonde rw’abazamufasha. Avuga ko Bruce Melodie ari inshuti ye kandi akaba n’umuhanzi ugezweho wo kwifashisha muri iki gihe.

King James uri ku rutonde niwe wishyuye amafaranga yasabwaga y’indirimbo “Uragiye” ya Yverry yatumye atangira guhangwa amaso. Yverry avuga ko yamushyize muri iki gitaramo kugira ngo amwiture ineza yamugiriye.

Yverry anavuga ko yashyize Queen Cha kuri uru rutonde nk’umuhanzikazi ugezweho kandi ko biri no mu murongo wo kugira ngo imurikwa rya Album ritiharirwa n’abasore gusa.

Yanatekereje kandi kwifashisha umuhanzi mu njyana gakondo Cyusa Ibrahim kugira ngo n’abantu gakondo bazitabire iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Regular), ku bantu bakundana ni 15,000 Frw (Couple), mu myanya y’icyubahiro 20,000 Frw (VIP) naho ku meza y’abantu umunani ni 20,000 Frw.

Umuhanzi King James niwe wishyuye buri kimwe cyasabwaga ku ndirimbo 'Uragiye' ya Yverry

Umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo 'Fresh' azaririmba mu gitaramo cya Yverry

Yverry aritegura kumurika Album ye ya mbere yise 'Love you more'

Umuhanzikazi Queen Cha uherutse gusohora indirimbo 'Question' nawe azaririmba mu gitaramo cyo kumurika Album ya Yverry

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND