RFL
Kigali

Yvette yatunguwe n’abo bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/09/2019 18:08
0


Umukobwa witwa Magambo Yvette yatunguwe na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bamwifuriza isabukuru y’amavuko ishize abonye izuba.



Ibi byabereye mu birori byo guhitamo abakobwa 15 bajya mu mwiherero (Boot camp) wa Miss Supranational Rwanda 2019. Magambo Yvette yabonye itike yo gukomeza mu irushanwa abicyesha kuba ari umwe mu bakobwa batanu bagize amajwi menshi y’ababatoye binyuze kuri ‘SMS’.

Uyu mukobwa yizihiza isabukuru y’amavuko, kuya 01 Nzeri. Ibirori byo guhitamo aba bakobwa 15 byasojwe saa saba n’iminota mike; byatangiwe ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 bisozwa ku cyumweru tariki 01 Nzeri 2019.

Yifurijwe isabukuru nziza n’abarimo umuvandimwe we Mukuru, abakobwa bagenzi be bahataniye ikamba n’inshuti ze bari bamuherekeje muri ibi birori. Yabwiye INYARWANDA, ko atibukaga ko umunsi w’amavuko we wageze.

Ati “ Ntabwo nibukaga ko umunsi wageze [Araseka]. Ntabwo nibukaga ko amasaha yageze. Urumva twatangiye ibirori ntibuka ko bucyeye bwaho aribwo nzagira umunsi w’amavuko. Ariko nabwo nibukaga ko baza kwibuka ko isaha ziri bugereremo hariya bakantungura. Ntabwo nabitekerezaga; byarantunguye.”

Magambo Yvette yatunguwe n'abo bahataniye ikamba bamwifuriza isabukuru y'amavuko

Magambo Yvette ni umunyarwandakazi w’imyaka 23 asoje Kaminuza mu ishami rya ‘Computer and Software Engineering’. Afite nimero 9 mu irushanwa. Yakuranye inzozi zo gufasha abafite indwara zikomeye.

Abakobwa 15 batsindiye kujya mu mwiherero (Boot camp) ni: Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette,  Gihozo Alda na Umwali Sandrine [Niwe wa Mbere mu majwi].

Umufite Anipha afite amanota 70,127%; Igiraneza Ndekwe Paulette n'amajwi 70%, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah 79,5%,  Umutoniwase Anastasie 81, 75%, Umulisa Divine 79, 75%, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace na Umwali Bella.


Yvette avuga ko atari yiteguye ko umunsi w'amavuko we uhurirana no guhitamo abakobwa 15






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND