RFL
Kigali

Zahara yageze i Kigali agaragaza ibyishimo byo kongera gutarama muri Kigali Jazz Junction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2019 0:18
0


Umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo Bulelwa Mkutukana wamenyekanye mu muziki ku izina rya Zahara, yasesekaye i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyahuriranye no kwizihiza imyaka ine ibi bitaramo bimaze bitegurirwa mu Rwanda.



Zahara yasohotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali saa yine n’iminota 30’ mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019.

Yageze i Kigali yitabiriyeigitaramo azaririmbamo cya Kigali Jazz Junction afatanyije na Nyashinski wo muri Kenya [Yamaze kugera i Kigali] ndetse n’umuhanzi w’umunyarwanda Amalon.

Kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2019 biteganyijwe ko abahanzi bose batumiwe muri Kigali Jazz Junction bagirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma bakajya gusuzuma ibyuma bazakoresha no gusubiramo zimwe mu ndirimbo bazaririmba mu gitaramo.  

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Zahara yavuze ko yanogewe no gutumirwa asabwa kongera gutaramira abakunzi b’ibitaramo bya Kigali Jazz Junction.

Yagize ati “...Mbega byiza nongeye kugaruka i Kigali. Uyu Mujyi utuma ngira ibyiyumviro bidasanzwe n’amarangamutima menshi. Nkunda kuza hano kuko nishimana n’abantu. Ndumva iminsi itinze kwihuta ngo ku wa Gatanu hagere dutarame bitinde.” 

Zahara waramukanyije n’umuziki yanyujijemo aririmba agace k’indirimbo ye ‘Loliwe’ ateguza abakunzi be kuzishimana nawe mu gitaramo.

Yavuze ko uburyo akora umuziki butandukanye n’abandi. Ashimangira ko adakora umuziki agamije kwamamara ahubwo ko abikora agamije kuvuga inkuru y’ubuzima bwe n’ibindi abinyujije mu bihangano bye.  

Zahara yavuze ko n’ubwo yaje yitwaje gitari ye bwite ariko azakorana n’itsinda ry’abacuranzi n’abaririmbyi rya Neptunez Band.

Zahara aganira n'itangazamakuru. Yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya kabiri

Si ubwa mbere aje mu Rwanda kuko umwaka ushize w’2018, yaririmbye muri Kigali Jazz Junction mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’umuhanzi w’umunyarwanda Socila Mula. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Loliwe’, ‘Mgodi’, ‘Ndize’, n’izindi. 

Zahara yatangiriye umuziki muri korali y’abana y’ishuri yigagaho ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko. Bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba, ku myaka icyenda yasabwe kujya mu korali y’abakuru.

Yujuje imyaka 30 y’amavuko, yaboneye izuba East London muri Afurika y’Epfo, afashwa byihariye n’inzu ikomeye mu muziki Warner Music Group.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 31 Gicurasi 2019, kizabera Kigali Conference& Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kwinjira bizaba ari 10,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ni 20,000Frw, muri VVIP ni 30,000Frw. Ibi biciro ni ku bantu bazagura amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera.  

Ku munsi w’igitaramo kwinjira bizaba ari 15,000Frw mu myanya isanzwe, muri VIP ari 30,000Frw, muri VVIP ari 40,000Frw. Imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba (18h:00’), gutangira ni saa mbiri n’igice (20h:30’) z’ijoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND