RFL
Kigali

Zambia: Ikiganiro na Roberto avuga ku ndirimbo "Beautiful" yasohoye - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/04/2019 13:10
0


Umunyamuziki uri mu bakomeye mu gihugu cya Zambia, Robert Banda waryubatse nka Roberto, yatubwiye ko indirimbo yise ‘Beautiful’ yanakoreye amashusho, yayanditse yishyize mu mwanya w’umuntu ushima umukunzi we biturutse ku kuba mu gihe bamaranye yaramuhinduriye ubuzima mu nguni zose.



Yitwa Robert Band yihaye akabyiniriro ka Roberto. Mu 2015 yaratunguranye ashyira hanze indirimbo yise ‘Amarulah’ yaciye ibintu mu Rwanda n’ahandi, yihariye utubyiniro, ibirori inagarukwaho kenshi mu itangazamakuru.

Yatumye ahangwa amaso na benshi agera mu Rwanda mu bitaramo ndetse yanakoranye indirimbo na Knowless Butera bise ‘ Te amo’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni mu gihe imaze ku rubuga rwa Youtube.  

Indirimbo yise ‘Beautiful’ niyo ya mbere ashyize hanze kuva 2019 yatangira. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko iyi ndirimbo yayinjujijemo ubutumwa bw’urukundo, ayandika yishyize mu mwanya w’umuntu ushimira umukunzi we biturutse ku byo yamukoreye.

Avuga ko yayanditse ashingiye ku buzima bwa buri munsi. Yagize ati “Iyi ndirimbo nayise ‘Beautiful’ ni inkuru y’umuntu ushima uwo akunda amubwira ko ari we wa mbere wamufashije guhinduka nyine uwo muntu yamubereye mwiza. Ibyo yanyuzemo byose, akazi yakoze n’ubuzima abayemo.” 

Yakomeje ati “Amagambo ari mu ndirimbo cyane cyane mu nyikirizo ngira nti ‘reba ukuntu wampinduye’. Ni ubundi buryo bwo gushimira uwo muntu umubwira ko avuze ikintu kinini mu buzima bwawe ndetse ko wishimira kuba uri kumwe nawe. Umubwira ko ntacyo wakora mutari kumwe umwumvisha ko ubuzima butagenda neza mutari kumwe kandi ko witeguye gukora buri kimwe cyose kuri we.”  

Roberto uri mu bahanzi bakomeye muri Zambia

Yakomeje avuga ko amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe kuya 05-06 Mutarama 2019, bahitamo ko asohoka kuya 03 Mata 2019. Yongeraho ko yafatiwe mu gace gakunzwe na benshi bakundana kuko ari ho bakunze kuruhukira baganira iby’urukundo rwabo.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Beautiful’ yagizwemo uruhare na BrathaHood Films. Amajwi yatunganyirije muri studio yitwa IDiscover.  

Roberto ni umunyamuziki w’umwanditsi w’indirimbo, umunyamakuru wakoze kuri  Radio Q FM. Urugendo rw’umuziki yarutangiye mu 1996, akora alubumu zikomeye anaririmba mu birori bya American Grammy Awards. Ari mu bahanzi kandi bahataniraga ibihembo bya HiPipo Awards byatangiwe muri Uganda kuya 16 Werurwe 2019. Yari ahatanye mu cyiciro ‘Best song southern Africa’  afite indirimbo ‘Contolola’ yakoranye na Patoraking.  

Abandi bari bahatanye muri iki cyiciro barimo Nasty C & Runtown-Said, AKA Ft. Kiddominant mu ndirimbo’ ‘Fela In Versace’, Jah Prayzah mu ndirimbo ‘Ronika’, Ammara Brown mu ndirimbo ‘Akiliz’, King Monada muri ‘Malwedhe’ (Collapse Song), ndetse na Casper Nyovest mu ndirimbo  ‘Baby Girl’.

Uyu muhanzi yakunzwe mu ndirimbo ‘Amarulah’ yongererwa imbaraga n’iyitwa ‘Into You’, ‘Swag Meter’ n’izindi nyinshi. Roberto ni umuvandimwe wa General Ozzy banakoranye indirimbo bise ‘African Woman’.

Mu gihe amaze yakoranye n’abahanzi bo muri Angola, Botswana, Nigeria, Zambia n’ahandi henshi. Yakoranye n’uwitwa Reekado Banks wo muri Nigeria, Vanessa Mdee wo muri Tanzania, Patoranking wo muri Nigeria n’abandi. 

Roberto yakoranye indirimbo na Knowless bise 'Te Amo'.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEAUTIFUL' YA ROBERTO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND