RFL
Kigali

Zambia: Itsinda ry’abahanzi Dahill na Antipa basohoye indirimbo ‘Soul’ na ‘Time to party’-ZUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/01/2019 6:43
0


Itsinda ry’abahanzi Nyarwanda babarizwa mu gihugu cya Zambia ku mugabane wa Afurika, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya, imwe bayise ‘Soul’ indi bayita ‘Time to party’, bavuga ko bafite intego yo gukomeza gukora umuziki nk’umwuga biyeguriye.



Dahill na Antipa babarizwa muri Zambia mu Mujyi wa Lusaka. Indirimbo yabo ya mbere bise ‘Soul’ bayikoranye n’umuhanzikazi w’umunya-Zambia Khlassiq, ikorerwa muri studio Turn up Music Africa.

Dahill yatangarije INYARWANDA, ko yakuze akunda umuziki abikomeraho asoje kaminuza. Yavuze ko we na mugenzi we bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu muziki. Yagize ati “Muzika twayitangiye cyera nkanjye nakunze umuziki nyiri mu mashuri yisumbuye, gusa byaragoranaga kubifatanya n’ishuri naho ndangirije amashuri yisumbuye byabaye ngombwa ko nkomereza kaminuza hanze y’ u Rwanda mu gihugu cy’u Buhinde.”  

Akomeza ati “ Ni ibintu bitari kunyorohera kubifatanya na muzika ariko ubu nicyo gihe kiza kuri njye na mugenzi wanjye ubu turi gukorana. Turi gukorana imbaraga cyane cyane ko nawe ari umuntu wari usanzwe amenyereye muzika akaba yarasanzwe muri group bita ‘absent killer’.”


Dahill.

Indirimbo ya kabiri bise ‘Time to party’ yakorewe mu Rwanda ikorwa na Producer Truckslayer mu rwego rwo kwagura ibikorwa by’umuziki wabo. Banavuga ko bafite umushinga wo gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Zambia usanzwe unafite izina rikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba.


Antipa.


UMVA HANO INDIRIMBO 'SOUL' YA DAHILL NA ANTIPA


UMVA HANO INDIRIMBO 'TIME TO PARTY' YA DAHILL NA ANTIPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND