RFL
Kigali

Zari umaze iminsi aryamye ku gitanda cy’ibitaro avuga ko imyuka mibi yibeshya

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/03/2019 12:17
1


Umunyamiderikazi akaba n’umushabitsi umaze kubaka izina cyane mu itangazamakuru dore ko yanakanyujijeho mu rukund0 n’umuhanzi Diamond, amze iminsi atameze neza aho yari ari mu bitaro bivugwa ko yari arembye cyane.



Uwo nta wundi ni Zari wavukiye muri Uganda, amaze iminsi aryamye ku gitanda cy’ibitaro aho yari arembeye n’ubwo uburwayi amaze iminsi arwaye butigeze bumeyekana ngo butangazwe na cyane ko abaganga bemeje ko bwatunguranye rwose ndetse bakanamuha imiti yamufasha gukira akamera neza.

Uyu mugore w’imyaka 38 ufite abana 5 kuri ubu harimo 2 yabyaranye na Diamond, yabinyujije ku rubuga rwa Snapchat agaragaza ko aryamye ku gitanda cy’ibitaro ndetse ari no guterwa seulum. Nawe ntiyigeze atangaza icyo arwaye ariko avuga ko arembye nyamara ikibitera cyishuka nk’uko yaherekeresheje ifoto amagambo agira ati “Ndarwaye cyane, ndarembye, ariko imyuka mibi irabeshya”.

Zari

Zari umaze iminsi arwaye avuga ko imyuka mibi yibeshya

Muri Weekend ariko, Zari yari yasangije abakunzi be amafoto ari kuryoherwa n’ikirori cyo ku mazi, muri (swimming pool) aho yari kumwe na bagenzi be b’ibyamamare.

Ni mu gihe Zari amaze igihe ari kugereranywa cyane n’umunyakenyakazi, Tanasha Donna umaze iminsi ari mu rukundo n’uwahoze ari umugabo wa Zari banabyaranye abana babiri akaba yareruye ko bahagaritse urukundo ku munsi wahariwe abakundana wa St Valentin mu mwaka ushize amushinja kumuca inyuma bikabije, uwo nta wundi ni Diamond Platnumz.

Srce: Nairobinews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cadette5 years ago
    Uyu mugore umwana ntiyari use pe! Menya Yari yamwibye! Ni gute umuntu yakwibagirwa umwan





Inyarwanda BACKGROUND