RFL
Kigali

Zari yakiriye impano y’inzu nziza yahawe n’umukunzi we King Bae n’ubwo ahora ahisha isura ye

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/05/2019 7:55
0


Umunyamideri akaba n’umushabitsi uvuka muri Uganda, Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond banabyaranye abana 2 nyuma yo kuba umugore wa Nyakwigendera Ssemwaga Ivan, ubu ari mu rukundo rushya ndetse anakomeje kubishimangira.



Uyu mugore ufite abana 5 kuri ubu, yagaragaje ko akumbuye cyane umukunzi we mushya King Bae, nyamara mu byagaragaye ni uko yari ari gushakira impano Zari. Iyo mpano ikaba ari inzu nziza cyane iherereye muri Afrika y'Epfo (South Africa).


Inzu Zari yahawe na King Bae

Bamwe mu bakurikiranira hafi ubuzima bwa Zari ndetse n’ubuzima bwa Diamond bari guhamya ko ibiri kuba hagati yabo ari ihangana dore ko ubu Diamond ari gukundana n’umunyamideli wo muri Kenya, Tanasha Donna naho Zari akaba amaze iminsi ashyira ubutumwa  (posts) ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko ari gukundana na King Bae ndetse akanerekana impano adahwema kumuha.


Zari ntajya ahwema kugaragaza impano King Bae amuha

Ugendeye ku byo Zari agaragaza kandi ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yakiraga impano asabwa kurushinga, yahawe imodoka zihenze cyane, hari iya Bentley, Porsche na Ferrari zose zikaba ari iza King Bae akaba ari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afrika y'Epfo.

Ibi ariko n’ubwo bigaragara bihora bisiga urujijo niba abo bombi, Zari na King Bae koko bakundana cyangwa se bari gushuka abantu ku mbuga nkoranyambaga dore ko no kuri iyi nzu nshya bigaragara ko yamuhaye atamugaragaza ndetse no ku yandi mafoto ajya agaragaza nta na rimwe arerekana isura y’uwo yita King Bae.



Zari akunda guhisha cyane King Bae ntagaragaza isura ye

Srce:Blizz.co.ug





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND