RFL
Kigali

Abafana ba Rayon Sports batashye bijujutira Byumvuhore wakoreye igitaramo gikomeye i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/09/2019 15:15
0


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31Kanama 2019 habaye igitaramo cyo kwizihizaga isabukuru y’imyaka ijana Padiri Ndagijimana Fraipont washinze ikigo cya HVP Gatagara yari kuba yujuje iyo aza kuba akiriho. Umwe mu bahanzi basusurukije abantu muri iki gitaramo ni Byumvuhore, umuhanzi wo hambere ariko uri mu bakunzwe bikomeye.



Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati abafana ba Rayon Sport bari benshi mu cyumba cyabereyemo igitaramo batereye rimwe hejuru basaba Byumvuhore kuririmba indirimbo “Bakunda Rayon” yaririmbiye iyi kipe icyakora uyu muhanzi ababera ibamba ababwira ko atayitoje ariko kandi atanayiririmba kuko hari abafana batari aba Rayon Sports bari muri iki gitaramo bashoboraga no kubangamirwa.

Abafana ba Rayon Sports bari bamaze gutsemberwa basohokanye mu gitaramo uburakari bajya hanze barayitera barayiririmbira bagenda bayiririmba inzira yose cyane ko igitaramo cyari kinarangiye. Abafana bagerageje kuganira na Inyarwanda batangaje ko uyu muhanzi yari yabashimishije ariko bababajwe bikomeye n'uburyo yanze kubaririmbira indirimbo.

Icyakora bose uko bikuburaga bamunenga kuba atabaririmbiye indirimbo ni nako bamushimiraga igitaramo byibuza cyiza yakoze cyane ko uyu mugabo yaririmbye hafi amasaha abiri ngo amare ipfa abakunzi b’umuziki bari bitabiriye iki gitaramo ari benshi.

KANDA HANO UREBE UBWO ABAKUNZI BA RAYON SPORT BAHITAGAMO KWIRIRIMBIRA INDIRIMBO Z'IKIPE YABO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND