RFL
Kigali

Amatariki y’ubukwe bwa Umutoni Pamella wahatanye muri Miss Rwanda 2017 yamenyekanye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/05/2019 9:10
0


Umutoni Pamella uri mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2017 ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe n’umusore witwa Murenzi Kevin bamaze igihe kigera ku mwaka bakundana; bombi bemeje itariki y’ubukwe bwabo.



Umutoni w’imyaka 21 y’amavuko yahabwaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017 ryegukanywe na Iradukunda Elsa.

Kuya 26 Mata 2019, Umutoni n’umukunzi we Kevin bahurije hamwe inshuti mu birori biyerekaniyemo; inshuti n’imiryango bahesha umugisha urukundo rwabo. Umuhango wo kwiyerekana wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali inyuma ya Kioske Alleluya. 

Kuya 22 Mata 2019 mu kiganiro Murenzi Kevin yahaye INYARWANDA, yavuze ashidikanya kuri ‘wedding launch’ yari yateguwe yo kwiyerekana imbere y’inshuti n’imiryango. Yabanje kuvuga ko ari ‘amakuru adashaka kubona avugwa mu itangazamakuru’,yongeraho ko ari ‘ibihuha’.

Mu 2018 nibwo urukundo rwa Umutoni na Murenzi rwatangiye kuvugwa

Muri 2018 nibwo aba bombi batangiye urugendo rw’urukundo rwabo ruganishije guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.  Urupapuro rw’ubutumire (invitation) rwashyizwe ahagaragara rwerekana ko kuya 01 Kamena 2019 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa; uzabera kuri Tropicano Kicukiro hafi ya Paruwasi saa munani z’amanywa (14h:00’).

Umutoni na Murenzi bazasezerana imbere y’Imana, kuya 06 Kamena 2019 kuri Paroisse Saint Michel, saa saba z’ amanywa (13h :00’). Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa Kicukiro Kagarama muri Salle ya Tequilla Paradise saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h:00’). 

Umutoni Pamella agiye kurushinga.


Kuya 26 Mata 2019, Umutoni Pamella na Kevin biyerekanye imbere y'inshuti n'imiryango

Umutoni yahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND