RFL
Kigali

Andy Bumuntu yasohoye indirimbo ‘Tadja’ y’amagambo y’ibanze abakundana babwirana bitegura kubonana-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/09/2019 13:48
0


Umuhanzi Kayigi Andy Dicki Fred uririmba injyana ya Blues akavangamo na Gakondo ya Kinyarwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Nzeli 2019, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Tadja”.



Andy Bumuntu azwi cyane mu ndirimbo “Umugisha”, “Mukadata”, ‘Mine”, “Ndashaje” n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite ubuhanga bwihariye mu ijwi agakundirwa uburyo yabafashije gushyira ibihangano bye mu njyana ya Blues.

Indirimbo ‘Tadja’ iri mu njyana ya Kizomba. ‘Tadja’ bikaba ari izina ry’umukobwa. Yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa no mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Igizwe n’iminota 03’ n’amasegonda 04’.

'Tadja' ni izina ry'umukobwa

Ni indirimbo ibyinitse yumvikanamo amagambo y’imitoma. Bumuntu yabwiye INYARWANDA ko, iyi ndirimbo ‘Tadja’ ivuga ku magambo y’ibanze abakundana babwirana bitegura kubona mu masaha y’umugoroba.

Yagize ati “ ‘Tadja’ ivuga ku magambo meza y’ibanze abakundana babwirana mu gihe baza gusangira umugoroba wabo nyuma y’umunsi muremure baba bagize batari kumwe.”

Soma: Andy Bumuntu yigishije muzika abanyeshuri bakora indirimbo 'Together'

Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba agira ati “ Ne t'en vas pas Tadja (wigenda tadja). Tu es ma vie Tadja (Ni wowe kubaho kwanjye tadja),” Iyi ndirimbo yakorewe muri Flyest Music na Producer Aimé no mûri thé Soundss studio. Bumuntu avuga ko yatangiye gufata amashusho y’iyi ndirimbo.


Andy Bumuntu yashyize ahagarara indirimbo nshya yise 'Tadja'

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "TADJA" YA ANDY BUMUNTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND