RFL
Kigali

Bishop King Nzamba yaba ari mu rukundo na Sheebah Karungi?

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/08/2022 10:34
0


Nyuma y'uko umuhanzi King Nzamba atandukanye n'umukobwa bakundanaga witwa Kemi Sera, kuri ubu yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Sheebah Karungi umuhanzikazi w'izina rikomeye muri Uganda no mu Karere unaherutse gutaramira mu Rwanda mu minsi micye ishize.



Iby'uko aba bombi baba bari mu rukundo, byagaragaye mu minsi itatu ishize ubwo Nzaramba Alexis uzwi nka King Nzamba mu muziki yanyuraga ku rukuta rwa Instagram akoresha [@music_media_empire] agashyiraho ifoto ari kumwe na Sheebah Karungi yanditseho 'ibirari by'ubukwe' bwe n'uyu mukobwa. Munsi yayo yanditseho ngo "Imana yarabikoze".

Hananditseho kandi "Kansalewo" izina ry'indirimbo nshya ya Sheebah Karungi (imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 378 kuri Youtube) aririmbamo ko yemeye 'kubambwa ku musaraba'. Sheebah udakunze kuvugwa mu rukundo n'abasore kuko bivugwa ko yaba yikundira abakobwa, abasesengura iyi ndirimbo ye nshya babihuza no kuba yaba yarafashe umwanzuro wo kujya mu rukundo n'umusore, ibintu wahuza no kuba aririmba ko yemeye kubambwa ku musaraba. 

Hari amakuru avuga ko ari mu rukundo na Bishop King Nzamba utuye muri Amerika, icyakora mu buryo bweruye ntacyo buri umwe arabivugaho. Sheebah Karungi ubwo aheruka i Kigali yabwiye abanyamakuru ko ubuzima bw'urukundo rwe ari ibanga. Si ibya none ahubwo avuga ko ari kuva mu bwana bwe. Ati: "Kuva mu bwana bwanjye, ubuzima bwanjye bwite mbugira ibanga. Kuba naba mfite umukunzi cyangwa nkundana n'abandi bakobwa ni ibindeba, sibyo?".

 Bishop King Nzamba ntiyifuje kugira icyo avuga ku byo yanditse ku bukwe bwe na Sheebah, gusa hari amakuru avuga ko bari mu rukundo ndetse akaba asanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'uyu mukobwa. Ku rubuga rwa TikTok naho [Kanda HANO] hari ibimenyetso by'uko aba bombi baba bari mu rukundo. Bivugwa ko King Nzamba yamaze gutegura inka zo gukwa uyu mukobwa uvugisha Abanya-Uganda n'abandi kubera uburanga bwe n'uburyo azunguzamo ikibuno kuri stage.

Sheebah Karungi aherutse mu Rwanda aho yari yatumiwe mu iserukiramuco rikomeye rya MTN-ATHF ryatewe inkunga n'ibigo birimo MTN Rwanda. Iri serukiriramuco ryabaye tariki 12-13 Kanama 2022 kuri Canal Olympia, riririmbamo Sheebah, Kizz Daniel n'abandi bahanzi bo mu Rwanda barimo Bruce Melodie na Ariel Wayz. Uyu mukobwa w'i Kampala yakoreye ibitangaza i Kigali [Kanda HANO] arishimirwa bikomeye abifashijwemo n'umubyinnyi we uteye ubwoba mu mibyinire. 


Sheebah Karungi mu gitaramo aherutse gukorera i Kigali

Bishop King Nzamba ni umuhanzi utuye muri Amerika ndetse binavugwa ko atunze agatubutse. Mu gihe gishize yari mu rukundo rwe n'umukobwa w'umuhanzikazi witwa Kemirembe Sarah [Kemi Sera] w'i Kampala wahoze akundana n'umuhanzi w'icyamamare muri Uganda witwa Hajj Haruna Mubiru wamenyekanye mu ndirimbo "Ekitooke", "Yegwe", "Ticket", "Kyonkolede" n'izindi nyinshi.

Bishop King Nzamba yari aherutse gutangariza inyaRwanda.com ko yitegura kurushinga na Kemi Sera, ariko kuri ubu amakuru atugeraho ni uko bamaze gutandukana. Uwaduhaye aya makuru yagize ati "Ubu Kemi ntibari kumwe, baratandukanye. Ubu afite ubukwe n'umuhanzikazi wundi". Kuri ubu rero Bishop King Nzamba yaciye amarenga ko ari mu rukundo na Sheebah Karungi.


Bishop King Nzamba yatandukanye na Kemi Sera 

Bishop King Nzamba yari yaratwawe uruhu n'uruhande na Kemi Sera. Umunsi umwe yaragize ati "Ubu [Kemi Sera] ni umukunzi wa Bishop King Nzamba tukaba tunitegura gukora ubukwe vuba aha". Icyo gihe yadutangarije ko azishima bikomeye umunsi azahura n'uyu mukobwa dore ko bataherukanaga. Yavuze kandi ko nibajya guhura azabanza gukora amasengesho yo kwiyiriza mu gusengera guhura kwabo.

Bishop King Nzamba avuga ko afite gahunda yo gufungura ku mugaragaro 'Record Label' yise "Music & Comedy Empire" ikaba izaba ifite amashami abiri mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda na Uganda. Avuga ko uyu mushinga umaze imyaka 10, ubu akaba ari bwo agiye kuwushyira mu bikorwa. Yavuze kandi ko muri iyi minsi arimo kwandika indirimbo azaririmbira umukunzi we Kemi Sera mu bukwe bwabo.

Uyu muhanzi afite indirimbo zinyuranye zirimo iyo yise "I love You Lord" isabira abana b'imfubyi, akaba ari indirimbo avuga ko yasabye Imana kubera iyerekwa yagize nk'uko yabyivugiye ati "Indirimbo yaje nk'uko nayisabye Imana bitewe n'iyerekwa rikomeye nagize ku bana b'imfubyi basigwa n'ababyeyi bo mu mubiri yewe n'abavandimwe ariko bagasigarana n'umubyeyi Nyamubyeyi wo mu Mwuka ari we Mana yaremye u Rwanda n'ibindi bihugu".

SHEEBAH NA KING NZAMBA BABA BARI MU RUKUNDO?


King Nzamba yatandukanye na Kemi Sera


Sheebah avuga ko ubuzima bwe bwite ari ibanga


Bishop King Nzamba yaba ari mu rukundo na Sheebah


Sheebah ni umukobwa w'ikimero uvugisa abanya-Uganda benshi cyane n'abo mu bindi bihugu

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "KANSALEWO" YA SHEEBAH KARUNGI


REBA HANO "I LOVE YOU LORD" YA BISHOP KING NZAMBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND