RFL
Kigali

Diamond yahishuye ko yirukanye umurinzi we yinginzwe na Harmonize wamushinje kumuca inyuma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2019 13:52
0


Umuhanzi uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Diamond Platnmunz, yatunguranye atangaza ko yirukanye umurinzi we Mwarabu Fighter ku busabe bwa Harmonize wacyekaga ko ashobora kuba afitanye umubano wihariye n’umukunzi we w’umuzungu aherutse kwambika impeta y’urukundo.



Yavuze ko uwahoze ari umurinzi we wa hafi, Mwarabu Fighter atacanaga uwaka na Harmonize ndetse ko yamwirukanye bitewe n’uko yagiye agerageza kenshi guca inyuma Harmonize akaryamana n’umukunzi we w’umuzungu Sarah aherutse gutereraivi akamusaba ko babana nk’umugabo n’umugore.

Harmonize ukunzwe mu ndirimbo 'kondeboy' ari mu bahanzi bubashywe muri Wasafi Classic Baby y'umuhanzi Diamond Platnmuz.

Aganira na Wasafi FM , Diamond uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘The one’ yahishuye ko kubera ‘urukundo’ umurinzi we yamwirukanye abisabye n’umuhanzi Harmonize wamwinginze igihe kinini amubwira ko acyeka ko yaba aryamana n’umukunzi we, yihebeye.  

Yagize ati “ Reba nawe, kubera urukundo Harmonize yatumye nirukana bidasubirwaho ku mirimo umurinzi wanjye, Mwarabu.”

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond asigaye acungiwe umutekano na Mwarabu.

Ikinyamakuru Tuko.co.ke cyanditse ko Mwarabu yirukanwe azizwa kuba yari mu rukundo rw’ibanga n’umukunzi wa Harmonize. Kuya 22 Mata 2019, Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo na Diamond yaratunguranye agaragara mu ruhame arinzwe na Mwarabu[Selemani Mirundi] wirukanwe mu kazi na Diamond. 

Mwarabu yari amaze hafi umwaka nta kazi afite. Ubwo yirukanwaga byavuzwe ko haskaga ko umushahara uzamurwa shebuja akamubera ibamba.

Yagiye agaragara henshi acungiye umutekano mu buryo bukomeye Diamond uhagaze neza mu kibuga cy’umuziki. Ubwo Diamond aheruka mu Rwanda nabwo yari kumwe na Mwarabu.

Harmonize yirukanishije Mwarabu kubera urukundo akunda umutiliyanikazi aherutse kwambika impeta.

Harmonize yambitse umukunzi we impeta y'urukundo.

Mwarabu yari amaze hafi umwaka adafite akazi.

Diamond yavuze ko yirukanye Mwarabu abisabwe na Harmonize wacyetse ko amuca inyuma.

Umukunzi wa Harmonize bagiye kurushinga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND