RFL
Kigali

DJ Kii ugezweho muri Uganda ategerejwe mu bitaramo mu Rwanda

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/04/2024 14:30
0


DJ Kii uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki muri Uganda, arasusutsa abitabira ibitaramo yatumiwemo mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, biba mu mpera z'iki cyumweru.



Ni mu bitaramo bibiri bitegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 ndetse no ku wa 20 Mata. Byombi bigomba kuyoborwa na Muyango ndetse na Joxy Parker bazwiho kuba bamwe mu nkumi zizwiho ikimero zifashishwa mu tubari tunyuranye.


Gatera Grolia uri gutegura ibi bitaramo yavuze ko bahisemo kuzana uyu mukobwa i Kigali, muri gahunda ya Leta ijyanye no kugira umujyi wa Kigali igicumbi cy’imyidagaduro.


Avuga ko uretse ibyo ari ugukomeza gukangurira abakobwa bakiri bato kwinjira mu mwuga wo kuvanga imiziki cyane ko usanga akenshi wihariwe n’abagabo gusa. Ati “Ni ukwereka abakobwa ko nabo bakora uyu mwuga, nta nkomyi.’’ 


DJ Kii ni umwe mu bavanga imiziki bari bari mu bitaramo byasusurukije  abitabiriye Rwanda Day iheruka aho yacuranzemo we na DJ Shinski, Major Kev, DJ Toxxyk waturutse i Kigali na DJ Innox.


DJ Kii ari mu nkumi zigezweho mu kuvanga imiziki by’umwihariko akaba akunzwe cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamukundira uburanga bwe kubera amashusho akunze kubasangiza.


Uyu mukobwa yakunzwe cyane ku rubuga rwa TikTok aba umwe mu bagezweho muri Diaspora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


DJ Kii [Ksanet Mehary] yavukiye muri California ku wa 11 Kanama mu 2002, avuka ku babyeyi b’abimukira bakomoka muri Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mukobwa yamenyakanye cyane mu 2023.


Mu mpera z’umwaka ushize uyu mukobwa yakoreye ibitaramo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Kenya na Ethiopia aho yabanje mbere yo gutaramira i Kigali muri Onomo Hotel ku wa 1 Mutarama 2024.


Byari mu gitaramo cyo guha ikaze umwaka wa 2024, iki gihe akaba yarafatanyije n’aba DJs bakomeye nka DJ Toxxyk, DJ Marnaud n’abandi benshi.


Mu mpera z'iki cyumweru DJ Kii arasusutsa abanya-Kigali bari busohokere mu kabari ka Crystal Lounge Kigali.

Uyu mukobwa ni umwe mu bagezweho mu myidagaduro ya UgandaDJ Kii ategerejwe mu Rwanda mu bitaramo bizaba mu mpera z'iki cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND