Miss World 2024 irarimbanije ndetse mu bakobwa bakomeje kuza imbere harimo Miss World Uganda, Hannah Tumukunde Karema. Ni igikorwa gihanzwe amaso na benshi ndetse hitabajwe abantu bafite imbaraga mu kanama nkemurampaka.
Miss World 2024 iraba iyobowe n’akanama nkemurampaka kagizwe n’abantu 12 barimo Kriti Sanon na Pooja Hedge.
Mu masaha macye y’uyu wa 09 Werurwe 2024 ni bwo mu
Buhinde muri Jio World Convention Center mu gace ka BKC, Mumbai, habereye ibirori bya Miss World 2024.
Ni nyuma y’imyaka 28, Ubuhinde bwongeye kwakira
irushanwa rya Miss World kuko bwaherukaga kuryakira ku nshuro yaryo ya 46 hari
mu 1996.
Icyo gihe umugerekikazi, Irene Skliva ni we wegukanye ikamba.
Kuri ubu iki gihugu gihagariwe na Sini Shetty mu gihe Miss World 2022
Karolina Bielawaska ari we wambaye ikamba aza gutanga mu kanya gato.
Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa!
Akanama kagizwe n’abantu 12 nk'uko byamaze gutangazwa kandi hakaba harimo ibyamamare muri filime zo mu rubuga rugari rwa
Bollywood ari bo Kriti Sanon na Pooja Hegde.
Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization
Julia Evelyn Morley, umukinnyi wahoze akina Cricket mu Buhinde Harbhajan Singh.
Umuyobozi wa Televiziyo y’Ubuhinde, Rajat Sharma hamwe n’abandi
barimo Jamil Said na Vineet Jain nabo bitabiriye.
Uyu muhango uri kunyura mu buryo bw'ako kanya kuri
SonyLiv, ukaba watangiye saa kumi z’umugoroba ku isah y’i Kigali z’uyu
wa 09 Werurwe 2024.
Uyu muhango uyobowe na Karan Johar hamwe n'uwabaye
Nyampinaga w’Isi Megan Young. Abahanzi barimo Shaan, Neha Kakkar na Tony Kakkar nibo byitezwe ko basusurutsa abitabiriye uyu muhango.
Umukobwa wabaye Nyampinga w’Isi ubu wavuyemo umuririmbyi
wabigize umwuga, Toni Ann Singh, na we yitezweho kuza gutaramira abitabiriye uyu
muhango.
TANGA IGITECYEREZO