RFL
Kigali

Dj Phil Peter na Dj Lenzo bagiye gucurangira abazaba bagura ibikoresho bya Made in Rwanda kuri macye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/01/2019 18:17
0


Umunyamakuru akaba n'umuyobozi w'ibitaramo binyuranye Phil Peter umaze kumenyekana mu byo kuvanga imiziki (DJ) afatanyije na mugenzi we DJ Lenzo bateguye igitaramo kizabera kuri piscine mu mpera z’uku kwezi. Ni igitaramo kizaba ngarukamwaka gitegurwa n’uyu musore na bagenzi be azajya ahitamo.



Phil Peter yamenyekanye cyane mu itangazamakuru mu gisata cy'imyidagaduro, nyuma aza kwinjira no mu bindi birimo kuvanga imiziki (DJ), kuyobora no gutegura ibitaramo. Kuri ubu uyu musore yateguye igitaramo yise  “Ku muganda Pool Party” kizabera Kibagabaga ahahoze hitwa 'Beirut', taliki 26 Mutarama, 2019. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ubuntu.

Phil Peter

Igitaramo Phil Peter agiye gukorera muri Kigali...

Umwihariko muri iki gitaramo ni uguteza imbere ubucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda). Phil Peter avuga ko abafite ibintu bacuruza byakorewe mu Rwanda baziyandikisha bagahabwa aho babigurishiriza ku bakiliya bazajya baza muri iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND