RFL
Kigali

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cy'amateka cyo kwizihiza Pasika kizabera muri BK Arena

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/03/2024 6:06
0


Mu gihe habura iminsi 28 ngo habe igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert", kizahuriramo James na Daniella n'amakorali anyuranye bazifatanya muri BK Arena, hatangajwe ibiciro byo kwinjira.



Ukwezi kurashize hatangajwe igitaramo cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert" kizaba tariki 31 Werurwe 2024. Iki gitaramo kidasanzwe kizahuza abarimo James na Daniella,Chrisus Regnat, Ambassadors Choir, Alarm Ministriies hamwe na Shalom Choir ndetse na Jehovah Jireh Choir, bazahurira ku rubyiniro rwa BK Arena bagafatanya n'abakiristo kwizihiza umunsi wa Pasika.

Kuri ubu hamaze gutangazwa ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo gikomeye kizaba kibaye ku nshuro ya mbere ndetse kikanahuza abaramyi n'amakorali akomeye mu gihugu.

Ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo biri mu byiciro bine (4) aho bihera ku mafaranga ibihumbi bitanu gusa (5000 RWF) ahasanzwe, ahisumbuyeho ni ibihumbi icumi (10000 RWF), muri VIP ni ibihumbi cumi na bitanu (15,000 RWF), muri VVIP ni ibihumbi makumyabiri (20,000 RWF) naho kumeza yicarwago n'abantu batandatu (6) ni ibihumbi magana abiri (200,000 RWF).

Abifuza kugura amatike y'iki gitaramo cy'imboneka rimwe cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration', bayagura banyuze ku rubuga rwa WWW.TICQET.RW.

Umwe mu bagize itsinda riri gutegura iki gitaramo, Nicodeme Nzahoyankuye, yabwiye InyaRwanda ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Pasika.

Yagize ati "Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n'amatsinda n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana."

Iki gitaramo cya Pasika cyiswe "Ewangelia Easter Celebration Concert", cyateguwe ku bufatanye n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR).

BSR imaze iminsi mu bukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura, akaba ari gahunda yafunguwe n'Umuvugizi Mukuru w'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda.

Abaramyi James na Daniella bazaririmba muri iki gitaramo 'Ewangelia Easter Celebration'

Korali Ambassodors nayo izafasha abakiristo kwizihiza Pasika muri iki gitaramo

Korali Christus Regnat nayo izafatanya n'abazitabira iki gitaramo kwizihiza Pasika

Korali Shalom izaba iri muri iki gitaramo cy'amateka kizabera muri BK Arena

Alarm Ministries izatarama muri iki gitaramo kizaba tariki 31 Werurwe 2024 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND