Umuhanzi Fik Fameica yatangaje ko ababajwe n'uko David Lutaalo yashyize igitaramo mu minsi imwe na we kandi yakagombye gutegereza ikindi gihe.
Mu minsi ishize, mu gihugu cya Uganda habayemo ihangana hagati ya Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bikaba byaratewe n'uko bombi bari bateguye igitaramo umunsi umwe ahantu hamwe hanyuma buri wese yanga guharira undi birangira bahanganye.
Si abo gusa, Pallaso yakubise Alien Skin biteze induru nyinshi mu muziki wa Uganda hanyuma Alien Skin ategura igitaramo umunsi umwe na Pallaso kugira ngo amwihimureho abure abajya mu gitaramo cye. Byaje kuba amahire ibyo bitaramo byose biritabirwa.
Haciyeho iminsi micye cyane umuraperi Fik Fameica atangaje ko ku wa 26 Mutarama 2024 azakorera igitaramo ahitwa Lugogo cricket Oval mu kibuga gisanzwe ari inzozi z'abahanzi bose muri Uganda dore ko na Diamond Platnumz yigeze kuhakorera igitaramo.
Nyuma y'uko Fik Fameica atangaje iki gitaramo, David Lutaalo nawe yahise ategura igitaramo ku wa 27 Mutarama 2024 muri Serena Hotel iherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda.
Nyuma y'itangazo rya David Lutaalo, Fik Fameica yatangaje ko atishimiye na gato Lutaalo wateguye igitaramo mu gihe cyimwe nawe azaba ari gukora igitaramo mu gihe kimwe cyane ko ari inshuti.
Fik Fameica yagize ati "Namenye iby'igitaramo cye ejo hashize kandi nari maze amezi agera kuri abiri naratangaje igitaramo cyange. Ntabwo yagakwiye gutegura igitaramo cye umunsi nkuriya kuko turi inshuti ariko ntabwo mugenzura."
Kuba David Lutaalo yashyira igitaramo cye umunsi ukurikiye umunsi w'igitaramo cya Fik Fameica byazatuma abantu benshi batitabira igitaramo cye kuko hari abazaba bateganya kujya mu gitaramo cya Lutaalo cyane ko azaba ari mu gihe abantu bafite ubukene bazaba barasigiwe n'iminsi mikuru.
Fik Fameica ni umwe mu baraperi beza Uganda ifite ndetse akaba yaranakoranye n'abahanzi bo mu Rwanda barimo Alyn Sano, Bruce Melodie.
Fik Fameica afite igitaramo ku wa 26 Mutarama 2024
Fik Fameica ni umwe mu baraperi beza muri Uganda
Fik Fameica yababajwe na David Lutaalo wateguye igitaramo umunsi ukurikiye igitaramo cye
David Lutaalo azakora igitaramo ku wa 27 Mutarama 2024
TANGA IGITECYEREZO