RFL
Kigali

Ikirangirire Basket mouth yageze i Kigali, ateguza urwenya rusesuye muri Seka Festival-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/03/2019 23:19
0


Umunya-Nigeria Basket mouth ufite izina rikomeye muri Afurika mu mwuga wo gusetsa yamaze kugera i Kigal. Yateguje urwenya rusesuye mu gitatamo azakora kuya 31 Werurwe 2019 mu iserukiramuco ry’urwenya Seka Festival ryatangijwe kuya 24 Werurwe 2019, rizamara icyumweru.



Basket mouth yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019, ku isaha ya saa tatu (21h:00’). Yari yizihiwe ndetse mu biganiro yagiranaga n’abamutimiye yateragamo urwenya.  Yageze i Kigali avuye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.

Basket mouth ategerejwe mu gitaramo karundura kizaba kuya 31 Werurwe 2019 i Gikondo ahabera imurikagurisha [Gikondo Expo Grounds] aho azafatanya na Eric Omondi [Kenya], Salvador Idringi [Salvador] n’abandi.  

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Basket Mouth yavuze ko ari ku  nshuro ya mbere ageze i Kigali no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yavuze ko umukino yise ‘Son of Peter’ azakora bizaba ari inshuro ya mbere awukoreye ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “ Nishimiye kuba ndi hano. Ni inshuro ya mbere ngeze i Kigali. Natumiwe n’inshuti yanjye Arthur Nkusi nitabiriye iserukiramuco ry’urwenya ‘Seka Fest’, umukino nise ‘A son of Peter’ ni ubwa mbere nzaba mukoze muri Afurika ntahandi hantu ndawerekana.  

Yakomeje ati “ Ndahamya neza ko ‘A son of Peter’ ari ubwa mbere nzaba mwerekanye muri Afurika. Kuri uriya munsi ndabizeza ko bizaba ari byiza, sinzi inshuro nzakora ariko ndumva bizaba ari nk’amasaha abiri.”


Basket mouth yakiriwe na Nkusi Arthur.

Yavuze ko afite icyizere cy’uko bizagenda neza ndetse ngo nk’abanyarwenya baba bakeneye kujya ahantu hatandukanye bagasetsa benshi mu rwego rwo kuvumbura no kumenya n’abantu batandukanye. 

Ibyo wamenya ku banyarwenya b'ibirangirire batumiwe muri Seka Festival

Basket mouth w’imyaka 40 ni rurangiranwa mu banyerwanya bubatse izina muri Afurika nzima. Yavukiye anakurira muri Leta Abia muri Nigeria. Yavutse yitwa Bright Okpocha ahitamo gukoresha Basket  mouth. Afite amateka yihariye muri uyu mwuga adashobora kwirengagizwa.

Yabonye izuba kuya 14 Nzeri 1978 i Lagos. Yamenyekanye nka Basket Mouth, ni umunya-Nigeria kavukire. Ni umunyarwenya ubimazeho igihe kinini ubifatanya no gukina filime. Ibitaramo by’urwenya yise ‘Basketmouth uncensored’ byatumye izina rye rimenyekana birushijeho, yabigejej henshi ku mugabane wa Afurika n’ahandi.    

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye ahitwa Apapa mu Mujyi wa Lagos. Yize ‘sociology’ na ‘antropoloy’ muri kaminuza Benin ari kumwe n’umuvandimwe we Godwin.  2005- 2006 yahawe igihembo ‘National Comedy Award ndetse na ‘Awards for Best Stand-up Comedia of the year’.

Basket kuya 14 Gashyantare 2017 ku munsi w’abakundanye, amatike y’igitaramo yakoreye ‘Wembley Arena’ yaragurishijwe arashira afatwa nk’umunyarwenya uhagaze neza muri Afurika. 

Niwe mu nyarwenya wa mbere wo muri Afurika wayoboye ibirori ‘Apollo’ byabereye mu Bwongereza. Yagiye atumirwa gusetsa mu birori bitandukanye nka ‘Like of the Ribs’, ‘Comedy Central Presents, ‘Basket Mouth Live’ yabereye O2 Arena mu Bwongereza n’ibindi byinshi byakomeje izina rye.

Kwinjira ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe. Ni mu gihe  mu myanya y’icyubahiro ari 20, 000 Frw.  Ku muntu umwe ushaka kwitabira ibi bitaramo byose asabwa yishyura 15,000 Frw. Mu myanya y’icyubahiro(VIP) yishyura 30,000Frw.


Basket mu kiganiro n'itangazamakuru yanyuzagamo agatera urwenya.

Nkusi Arthur wateguye Seka Festival.

Ageze mu mudoka yamenyesheje ab'iwabo ko yageze Kigali.

AMAFOTO: Pacy Mugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND