RFL
Kigali

Imyaka 15 irashize Tidjara Kabendera akabije inzozi zo gukumbuza abantu Shinani wamamaye kuri Radio Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2019 13:19
1


Umunyamakuru Tidjara Kabendera uri mu banyamakuru bagwije ibigwi, yandikanye ishema n’isheja yibutse imyaka 15 ishize yicaye ku ntebe ya se Kabendera Shinani yubakiyeho amateka akomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.



Tidjara Kabendera wamamaye nka TK, Big Sister, Mama Afrika ari mu banyamakuru b’abagore bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Ijwi rye ryumvikanye bwa mbere ku ndangururamajwi za Radio Rwanda, kuya 10 Gicurasi 2004; kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, imyaka 15 irashize asizanira kusa icyivi cy’umubyeyi we, Shinani.

Azwi na benshi mu biganiro byubakiye ku myidagaduro n’ibihugura rubanda; akurikirwa n’umubare munini mu biganiro ‘Kazi ni kazi’, ‘Amahumbezi’ bya Radio Rwanda ndetse n'ikigano cy'Igiswahili ‘East Afrika Connexion 250’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).  

Yanditse ku rukuta rwa instagram, avuga ko tariki nk’iyi ari bwo yakabije ‘inzozi zo kusa icyivi cy’umubyeyi we Kabendera Shinani uri mu banyamakuru bamamaye cyanemu Rwanda’ mbere ya Jenoside.

Umubyeyi we Shinani yakoreye ibitangazamakuru bikomeye ku isi nka BBC, Deutschelle Welle, Ijwi ry’Amerika; agakora nk’umunyamakuru udahoraho.

Yicaye ku ntebe ise yicayeho anavugira kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu; umubyeyi we yubakiyeho amateka akibukwa.  

Yavuze ko uyu munsi ntacyatuma adashima Imana kuko yaharaniye gukumbuza umubyeyi we abamuteza amatwi igihe kinini banogerwa n’ibyo yabagezagaho. 

Imyaka 15 irashize Tidjara Kabendera ari umunyamakuru wa Radio na Televiziyo by'u Rwanda

Avuga ko yakuze atozwa na se kuba umuntu w’ubumuntu no guhorana moral. Ngo uko yitwara n’uko akagaraga byose abicyesha ise wahoraga yisekera, agasabana na buri wese.

Mu byo yabwiwe na Se harimo no guharagara ku kuri kwe yiranda uwamurenganya. Yagize ati “Wakundaga kumbwira ngo ntukemere ko hari ukurenganya jya uhagarara ku kuri kwawe kuko niwemera kurenganywa uzaba uri gutsindwa urugamba rw'ubuzima!

Yashimye nyina wamureze mu rukundo rwakibyeyi akamukunda kurusha uko undi wese yabikora. Yanamushyimiye ko yamubaye hafi mu rugendo rw’itangazamakuru n’ubuzima acamo.

Yavuze ko urugendo rw’itangazamakuru amazemo imyaka 15 bitari byoroshye ariko ko hamwe n’Imana yamushoboje kugera ku nzozi ze!

Kabendera yashimye bikomeye ubuyobozi bwa Orinfor(yahindutse RBA) bwamuhaye umwanya wo kugaragaza impano ye, akubaka izina nka ‘Tk’. Yijeje ko n’ubwo hashira indi myaka 15 azaba ‘akiri wawundi’.

Shinani Kabendera yavutse tariki ya 12 Ukuboza 1949 muri Tanzaniya. Tariki ya 27 Ugushyingo 2000 nibwo yitabye Imana.

Yubatse izina mu biganiro bya Radio Rwanda nka ‘HODI HODI MITAANI’ na ‘SALAM NA MZIKI’, anabifatanya no kogeza umupira.

Mu rugendo rwe rw'itangazamakuru yaharaniye gukumbuza abakunze Shinani kuri Radio Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngoboka aphrodis3 years ago
    Muraho neza turabakunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND