RFL
Kigali

Injira ahagiye kubera igitaramo cya Yago ushobora gutungurana mu ndirimbo za Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/12/2023 18:53
0


Nyarwaya Innocent [Yago Pon Dat] agiye kumurika umuzingo we wa mbere yitiriye indirimbo ikubiyemo amateka y’ubuzima bwe.



Kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023 nk'uko byari byitezwe na benshi Yago agiye kumurika Album ye ya mbere yise ‘Suwejo’.

Uyu musore w’imyaka 29 yinjiye mu muziki mu mpera z’umwaka wa 2022.

Mu mwaka umwe amaze yinjiye mu muziki amaze kweguka ibihembo 2 nk’umuhanzi mushya mwiza w’umwaka harimo icya Isango na Muzika Awards.

Ahantu hagiye kubera iki gitaramo Yago azagufashwamo n’abahanzi yamaze gutangaza barimo Aline Gahongayire, Niyo Bosco, Chriss Eazy, Bushali, Levixone, Double Jay na Kirikou Akili.

Hakaza kandi n’abashyushyarugamba babigize umwuga bakanaza n’imbere mu kuvanga umuziki Anita Pendo na Phil Peter nabo baza kugenda bakuranwa.

Yago yatangaje  ko hari abahanzi bazagutungurana ku rubyiniro barimo Inyogoye.

Hakaza kandi n’indirimbo zitari zasohoka muri 14 zigize Album ye aririmba kimwe n’izindi ebyiri z’abandi bahanzi.

Ibyitezwe akaba ari uko uyu muhanzi aza kwinjiza abakunzi b’umuziki nyarwanda muri Noheli yifashishije indirimbo z’uyu munsi mukuru wizihizwa n’abatari bacye nka ‘Mary Did You Know’.

Ahagiye kubera iki gitaramo hakaba harimbishijwe na kompanyi ya Gorilla Events Ltd mu gihe abinjira bose bari kwakirwa na Uno Protocol.Niyo Bosco ari mu myitozo ya nyuma yo guhuza amajwi n'ibyumaGorilla Event Ltd imaze kwamamara mu bikorwa bya Sound System, Lighting, Decoration n'ibindi nibo bagafashemo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SUWEJO' YA YAGO YITIRIYE ALBUM YE

">


Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko muri Camp Kigali hateguye mu gitaramo cya Yago

AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND